03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

U Rwanda rurategurira amasomo yihariye abafungiwe Jenoside barekurwa

24 May 2023 - 06:52
U Rwanda rurategurira amasomo yihariye abafungiwe Jenoside barekurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda igeze kure itegura integanyanyigisho yihariye izafasha mu kuyobora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, no gusubiza mu buzima busanzwe abasoje imyaka y’igifungo bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko ayo masomo yitezweho gufasha abarenga 22,000 basubira mu Muryango Nyarwanda nyuma yo gusoza ibihano bari barahawe. 

Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki ya 23 Gicurasi, ubwo yaganirizaga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Yagize ati: “Abafungiwe ibyaha bya Jenoside bari barakatiwe igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20 na 30 barimo kurekurwa. Ubugenzuzi twakoze bwerekana ko abafungiwe ibyaha bya Jenoside bari hagati ya 1000 na 2500 ari bo barekurwa buri mwaka mu cyiciro cy’abari barakatiwe imyaka iri hagati ya 15 na 25.” 

Akomeza avuga ko abenshi mu bakatiwe imyaka 30 y’igifungo babura igihe gito bagatagira gufungurwa, mu gihe bari mu cyiciro y’abiswe ba “Ruharwa” kubera ibikorwa by’ubugome bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yakomeje agaragaza ko kurekura abo bagororwa bisaba guteguranwa ubwitonzi kandi bakabanza guhabwa amasomo abasubiza mu Muryango Nyarwanda, cyane ko bazasanga hari impinduka nyinshi zabaye mu gihugu nyuma y’imyaka 30 ishize.

Akomeza agira ati: “Ubu turashyira imbaraga nyinshi mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihe dukomeje no kurwanya abahakana, abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.”

Minisitiri Dr. Bizimana yanahishuye ko bamwe mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside batarahinduka, bakaba bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, ishobora no kubakurikirana bageze muri sosiyete.

Yongeyeho ko abaturage b’aho  bazerekeza ari na ho kenshi bagiye bakorera ibyaha bya Jenoside, batangiye guhabwa amakuru banategurirwa kubakirana urugwiro kandi bakaniga uburyo bashobora kubana na bo mu mahoro.”

Akomeza agira ati: “Iyi nteganyanyigisho yihariye izafasha abarekurwa buri mwaka kwiyakira no kwisanga mu muryango. Turimo gukorana n’ibindi bigo birimo Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu gutegura ayo masomo.”

Umubare munini w’abarimo kurekurwa n’abarekuwe mbere waburanishijwe ndetse unakatirwa n’Inkiko Gacaca, ubutabera bw’Umwihariko w’u Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubutabera bitagira ingano byakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Binyuze mu Nkiko Gacaca, Abanyarwanda batunguye Isi yose kuko bagaragaje ubushobozi bwihariye mu gukemura ibibazo byabo mu gihe bari bahanzwe amaso n’abibazaga uko byari kugenda mu gihe nta butabera bwaba bubonetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu 2012, nyuma yo kuburanisha imanza zirenga miliyoni 1.9 zirebana n’ibyaha bya Jenoside mu gihe cy’imyaka 10. 

Ishyinguranyandiko ry’amadosiye yaburanishijwe muri Gacaca arategurirwa gushyirwa mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO). 

Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko hakomeje ibiganiro, ubukangurambaga, n’Itorero ku byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, harimo n’abakozi ba Leta. 

Hari n’imikoranire n’inzego zirimo iz’uburezi mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabwiye Komisiyo ko Minisiteri ikomeje gukurikirana ibikorwa byo guhuza inzibutso, kubaka inzu z’amateka ya Jenoside, kwegeranya inyandiko n’ubuhamya no kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abadepite basabye ko mu bukangurambaga bwo kurwanya Jenoside, urubyiruko mu byiciro bitandukanye rwitabwaho, n’abakuze bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside kuva kera. 

Basabye MINUBUMWE gukomeza kugira uruhare mu gutangaza ubushakashatsi ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Abadepite basabye MINUBUMWE kwita ku rubyiruko n’abakuze bacengeye ingengabitekerezo ya Jenoside
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.