Umurenge wa Rilima uherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ukaba ukomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ubuhinzi bya kijyambere. Uyu Murenge ukora ku biyaga hakaba hari amahirwe yo kubona ibishanga abaturage bahingamo.
Ni Umurenge kandi ubamo ivuriro ry’uburwayi bw’amagufwa utasanga ahandi mu gihugu.
Muri make ni Umurenge umeze neza ku bijyanye n’imibereho nkuko abaturage baho babyivugira, nubwo mu mateka atari ko byari bimeze.
Uvuye muri gare ya Nyamata ukagera muri Santeri ya Liziyeri yo mu Murenge wa Rilima ni urugendo rw’amafaranga 500 n’imodoka. Kuva Liziyeri ugera ku biro by’Umurenge wa Rilima ni iminota 15 na moto.
Mu rugendo nakoze, nagiye mbona ibihingwa bitoshye birimo ubunyobwa, ibishyimbo, ibigori, ibijumba n’imyumbati dore ko ari byo bihingwa bihiganje.
Ubona kandi ibiti by’imbuto nk’imyembe, avoka n’ibindi.
Umubyizi ni amafaranga 1500 mu gihe cy’ihinga naho mu gihe kitari icy’ihinga ni 1000.
Muri Santeri ya Nyabagendwa, ikilo k’ibijumba kigura amafaranga 400 mu gihe umufungo ari amafaranga 500.
Maze gutambuka santeri ya Nyabagendwa nakomereje muri Santeri ya Rilima. Ninjiye mu maduka acuruza ibyo kurya mbaza ibiciro nk’umuguzi mu rwego rwo kumenya uko imibereho y’abaturage ihagaze.
Ikiro cy’umuceri kigura amafaranga 800, ikilo cy’ibishyimbo ni 1300, ikiro cy’ifu ya kawunga ni 800, umutandiko w’ibijumba ni 200 mu gihe ikiro cyabyo ari amafaranga 350.
Nzahana Rachel, umukecuru w’imyaka 76 ucururiza muri santeri ya Rilima, yahamirije Imvaho Nshya ko imibereho idahagaze nabi kuko ngo arangura ibijumba, inyanya n’ibindi biribwa akabicuruza kandi bikagenda.
Avuga ko igishoro yagikuye mu mfaranga agenerwa abari mu za bukuru. Ati “Inzu nkoreramo nyikodesha ibihumbi bitanu ku kwezi kandi ndacuruza bikagenda. Sinavuga ko mfite inzara.”
Muhire Elissa umwe mu rubyiruko Imvaho Nshya yasanze mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Nyabagendwa, avuga ko yashoboye gukura amaboko mu mufuka akaba akora ubucuruzi bw’imboga z’amashu.
Yatubwiye ko arangura amashu mu Murenge wa Bicumbi mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko urubyiruko rwo muri Rilima ruhagurutse rugakora rwakwiteza imbere. Ahamya ko mu buhinzi habamo amafaranga kandi ababukora bubateza imbere.
Muhire avuga ko abakenera guhinga bose atari ko bafite aho bahinga. Ati “Twebwe tubasha gukora ntabwo ari ko dufite aho duhinga, n’ababihinga na bo ubwabo babihinga bafite icyo bigomba kuzabamarira kugira ngo babijyane ku isoko.
Ni yo mpamvu ibiryo bihenda ugasanga ikilo cy’ibitoki ni amafaranga 350, iseri ryiza rikagura 1200, umufungo w’imyumbati ukagura 1000.”
Tumukunde Divine umuhinzi w’igihingwa cy’umuteja yitwa ‘Vamera’, avuga ko ubuhinzi bumuteje imbere bityo ngo abavuga ko mu Bugesera hari inzara babeshya. Imbuto y’imiteja ayigura ibihumbi 15 ku kilo.
Iyo yejeje agurishiriza i Nyamata cyangwa Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho ikilo akigurisha ku mafaranga 600.
Ati: “Ntabwo duhomba kuko ahantu nteye ibilo 4, iyo imiteja yeze neza nsarura toni. Ikindi ni uko iyo mpinze nsarura inshuro nk’eshanu”.
Ashimangira ko nta gihombo agira ahubwo ko kugira ngo yeze, bimutwara igishoro kinini.
Asobanura ko kuhira ari ngombwa kuko iki gihingwa kidakunda imvura.
Muri ubu buhinzi basabwa lisansi, imiti, abakozi n’ibindi bibafasha.

Icyo ashimira Leta ni uko ibaha moteri kuri nkunganire. Ati: “Iyo uri muri nkunganire ntabwo moteri ziduhenda ushobora kuyibona ku bihumbi 350 n’umupira wa metero 100”.
Ahamya ko nta nzara iri mu Bugesera. Ati:“Nta nzara ihari rwose, imikorere irahari, twegereye ibishanga, twegereye amazi haba mu mpeshyi n’ikindi gihe akazi turakabona nta kibazo dufite”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko ubuzima bw’abaturage bumeze neza by’umwihariko mu Murenge wa Rilima.
Mu kiganiro gito Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko iyubakwa ry’Ikibuga cy’ndege Mpuzamahanga cya Bugesera kirimo kubakwa mu Murenge wa Rilima, cyahaye amahirwe abaturage kuko bafite imirimo bahakora.
Yakomoje ku kibazo cy’izuba rya Bugesera
Meya Mutabazi yemeza ko Akarere ka Bugesera hari igihe kagira izuba aho nk’igihe cy’ihinga cy’umwaka ushize ngo akarere karumbije. Ati: “Twagize izuba ryinshi tubura imvura”.
Ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buba bwabibonye hakabaho kubarura abagizweho ingaruka by’umwihariko ku bahinze ntibeze bityo bagafashwa bahabwa ibiribwa.
Ati: “Ntiwakwirengagiza ko hari n’abantu baza badafite indi mibereho, akaza aje gukora ku kibuga cy’indege akazi karangira akaguma aho.
Hari abaza baje gutemurura mu ishyamba rya Gako riri hakurya ya Rilima, ikiraka cyarangira agashaka ubundi buzima, akaba ari umuntu uzahingira abandi izuba ryava ntahinge.
Abo na bo barahari ariko ibyo byo ntibyitwa inzara, twabifata muri gahunda isanzwe aho umuntu aba adafite byose ariko turashyigikirana mu buryo busanzwe bwo kurengera abatishoboye”.
Gahunda yo kuhira imyaka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko hakorwa ubukangurambaga ku bufatanye n’inzego za Leta nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abandi hagamijwe kwibutsa abahinzi ko igihe cy’ihinga cyageze, bakamenyeshwa uko iteganyagihe rihagaze, uko bahinga neza, gukoresha imbuto z’indobanure no gukoresha inyongeramusaruro.
Hari ubufasha bugenerwa abahinzi bitewe n’imbogamizi z’ibitumizwa hanze bikagera mu Rwanda bihenze, aho Leta igenda itanga nkunganire ku ifumbire abahinzi bakoresha.
Hari kandi ubufasha buboneka mu gihe cyo kuhira.
Mutabazi ati “Akarere kacu kagira ubutaka bwera ariko gakunze kugira imbogamizi yo kubura imvura. Kubikemura ni ugufata bwa butaka bwera ukabuzaniraho amazi kuko ari yo tuba twabuze, kandi ayo mazi na yo turayafite mu biyaga kuko dufite ibiyaga 9.
Ikiba gikenewe, ni uguhuza ya mazi dufite na bwa butaka bw’imisozi bwera, tugakemura cya kibazo cy’izuba tugikemuje kuhira”.
Akarere ka Bugesera kagaragaza ko hatangwa moteri zifashishwa mu kuhira kuri nkunganire.
Akomeza agira ati: “Twateye indi ntambwe kuko igihe cy’ihinga gishize twagize izuba, abaturage bahabwa mazutu yo gukoresha kandi ku buntu”.
Hitawe cyane ku Mirenge ifite ibyanya bihujwe, byegereye amazi kuko ngo akarere ntikarabasha kuhira kure i musozi.
Tuvuge ngo wavana amazi mu kiyaga ugende kilometero ugiye kuhira hegitari, ibyo ntibarabasha kubikora ariko hahandi hafi mu nkuka, hafi y’ibishanga ho ngo barabikora.
Imibereho y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yemera ko hari ikibazo kigaragara mu rubyiruko cyo kutabona imirimo.
Avuga ko urubyiruko rukeneye kwegerwa rukagirwa inama kuko ni abantu bakibyiruka badafite ubumenyi bwinshi mu mibereho, bafite amarangamutima menshi kandi bashobora no kuyoba, batabonye ababegera.

Urubyiruko rwegerwa mu buryo butandukanye aho ruhurira n’ubuyobozi mu mikino, ibitaramo n’ibindi byinshi kugira ngo bunababonere hamwe bityo ruhabwe bwa butumwa.
Ubuyobozi bufasha urubyiruko guhanga imirimo ariko ko n’iyo mu rwego rwa Leta akarere gatangira amasoko, bugerageza kureba uko urubyiruko rwajyamo rugapigana.
Meya Mutabazi ati: “Iyo urebye iyi mihanda minini tugira igenda ihuza umusaruro n’isoko, tuyikorera gahunda ihoraho yo kwitabwaho nko kuhakorera isuku, gusana aho utari wacika.
Ibyo rero bifitwe na kampani y’urubyiruko. Twasabye ko urubyiruko rushinga kampani rukanyura mu kigega BDF bakaruha inguzanyo kuko nta mafaranga ruba rufite”.
Akarere ka Bugesera gashimangira ko nta nzara iri mu Karere
Mutabazi abisobanura muri aya magambo: “Iyo bavuze ngo hari inzara ni ukuvuga ko hari ikibazo cyavutse; abantu bahinze ntibeze cyangwa hateye inzige zirya imyaka cyangwa hari icyorezo cyajyanye imyaka bigatuma igice kinini cy’abantu, aho bari basanzwe bakura ibibatunga babibura, icyo rero nta gihari.
Ariko kuba hari umuntu waburara bitewe n’imbaraga yakoresheje, habaho n’abahabwa amafaranga y’ingoboka, abo ntibarya uko babyifuza kuko baragobokwa.
Mu by’ukuri nta nzara ihari, ahaba hari ubukene bwaba bukomoka kuri byinshi kandi ahenshi Leta irabagoboka”.

