03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame

23 May 2023 - 10:23
Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ntawe rwigeze rwingingira kurwoherereza abimukira, ahubwo ngo ni igitekerezo cyavutse mu gukemura ikibazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bloomberg TV muri Afurika Jennifer Zabassaja, aho yagarukaga ku bufatanye u Rwanda rwagiranye n’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu gushakira umuti urambye  ikibazo cy’abimukira. 

Yagize ati: “Mu by’ukuri nta muntu n’umwe twingingiye gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyavutse mu kugerageza gukemura ikibazo gihari. 

Ibibazo by’abimukira birebana n’ibyuho by’abakozi ari na byo biteza urwo rujya n’uruza, ariko intandaro ishobora no kuba umutekano muke mu bice bitandukanye by’Isi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda witabiriye Inama y’Ubukungu ya Qatar ibaye ku nshuro ya gatatu, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwashibutse ku kwibaza uko hakemurwa iki kibazo cy’abantu biganjemo abambuka bajya gushakira amahirwe batabona ku yindi migabane. 

Ati: “Ni bwo havutse ubufatanye bugamije iterambere bushingiye aho, bushobora gusubiza mu buzima busanzwe abimukira bifuza gutura bagatuza maze bakagira ubwigenge bwo gukora ibyo bashatse mu bice bafitiyemo umutekano.”

Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje imyiteguro yo kohereza mu Rwanda by’agateganyo bimukira binjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe zirimo ubwato buto bwambuka amazi y’ahitwa Channel. 

Abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abimukira barenga 7000 bafashwe bamaze kwambuka amazi y’ahitwa Channel mu bwato buto. 

Abo baza biyongera ku bandi barenga 45,000 bambutse mu mwaka ushize wa 2022, ndetse na 28,000 bambutse mu 2021. 

Kubohereza mu Rwanda by’agateganyo bigamije kubanza gusuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhungiro, abo bitazashobokera bagafashwa gusubira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bahitamo kwigumira mu Rwanda. 

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ntahwema kugaragaza ko yiyemeje guhagarika izo ngendo zo mu bwato zishyira ubuzima bw’abimukira mu kaga.

Muri iki kiganiro cy’i Doha, Perezida Kagame yanagaragaje uko u Rwanda rukoresha inguzanyo ruhabwa n’amahanga, ashimangira ko rudapfa kwaka inguzanyo gusa ahubwo hakwa ikenewe mu ishoramari riteza imbere Igihugu. 

Yanavuze kandi ko mu gihe abayobozi batanga umusaruro mu rwego rw’ubukungu baba bakemura n’ibibazo birebana n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.