U Rwanda rw’uyu munsi rwubatswe n’ubutwari kandi nta n’ubwo ruzigera rubaho rudafite Intwari, nk’uko bishimangirwa na Rwaka Nicolas, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Rwaka yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Gicurasi 2023 nyuma yo kwakira ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, abanyeshuri bari mu masomo y’amezi atanu mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze.
Yabasabye kurangwa n’indangagaciro zaranze Intwari zaharaniye ko u Rwanda rugera aho rugeze uyu munsi, mu bihe bitandukanye ndetse no kuzifatiraho urugero rwiza nk’abantu baturutse mu Nzego z’umutekano.
Yagize ati: “Umuntu wese ukorera Igihugu akwiye kunyura hano akamenya indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda kugira ngo azikoreshe mu buzima bwe bwa buri munsi.”
Rwaka yakomeje ashimangira ko indangagaciro ziranga Intwari zikwiye no kuba ziranga Abanyarwanda bose, ariko by’umwihariko Inzego z’umutekano zifite inshingano zo kwitangira amahoro n’ituze by’abandi.
Yakomeje agira ati: “Ibyiza rero ni uko twagira Abanyarwanda barangwa n’ubutwari b’ibyiciro bitandukanye. Aba ni mu nzego z’umutekano, abapolisi, abacungagereza ndetse n’abagenzacyaha harimo n’abanyamahanga.”
Abo banyeshuri barimo kwiga amasomo y’ubuyobozi basuye Igicumbi cy’Intwari ni 44, bakaba barimo Abofisiye 34 muri Polisi y’u Rwanda, abakozi batanu b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abapolisi babiri baturutse muri Malawi.
Abo banyeshuri biyemeje gusigasira indangagaciro z’ubutwari bagera ikirenge mu cy’Intwari zababanjirije kuko zibafasha kugera ku nshingano zabo neza.
Umwe mu bagize iryo tsinda yagize ati: “Twaje kwigira ku bikorwa byiza by’Intwari, kugira ngo natwe dufatireho urugero rw’ibikorwa by’ubutwari. Turimo kwiga amasomo y’ubuyobozi, kandi ntiwaba umuyobozi mwiza udafatira urugero rwiza ku bakubanjirije, utanirinda n’amakosa yakozwe n’abayobozi babi.”
Mbere yo gusura Igicumbi cy’Intwari, abo banyeshuri babanje no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside bakanumamira abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abarenga 250,000.




