03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

IBUKA yatanze impuruza ku mitungo Ingabire Victoire yiyandikishijeho

22 May 2023 - 12:03
IBUKA yatanze impuruza ku mitungo Ingabire Victoire yiyandikishijeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, watanze impuruza, ugaragaza ko hari abantu biyandikishaho imitungo y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rukemampunzi Jean Claude,  Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo gikomereye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kijyanye n’umutungo w’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ingabire Victoire yiyanditseho.

Yagize ati: “Ni umumama witwa Thérèse uri mu cyiciro cya mbere cy’abakoze Jenoside muri Mageragere, aho uwo mutungo wanditswe kuri Ingabire Victoire kandi mu by’ukuri Thérèse ariho”.

Asobanura ko bagaragaje ko Dusabe Thérèse ubyara Ingabire Victoire adahari, bityo bamwandikaho umutungo wa Dusabe ku buryo bupfuye.

Akomeza agira ati: “Ibyo byakozwe n’ubuyobozi burahari, ubuyobozi buracyari mu nshingano, icyo babakoreye ni ihererekanya (Transfer)”.

Rukemampunzi avuga ko atari uko byakabaye bikorwa ahubwo ko byagombye gusubizwa mu mutungo rusange w’Igihugu nk’umuntu wakoze Jenoside agashyirwa mu cyiciro cya mbere, bikazaba muri bimwe bizaryozwa cyangwa kwishyura indishyi z’abangirijwe imitungo yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ntabwo rero twabireberera ngo tubyihorere ni cyo tubereyeho, tugomba kubiharanira byaba na ngombwa tukajya no mu nkiko”.

Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge usaba Leta guhaguruka igafata abo bantu babigizemo uruhare, bagahanwa kuko na bo ngo ni kimwe mu bidindiza mu rugendo rwiza rw’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira Leta uburyo ikurikirana ibijyanye no kwishyura abangirijwe imitungo muri Jenoside, bamwe bakaba bishyurwa nubwo ngo hari abandi batarishyurwa ariko bafatanyije n’Inzego za Leta, abangije imitungo muri Jenoside bazakomeza bishyure.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na bwo bwemeje ko isambu yanditsweho undi muntu kandi nyirayo yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, asobanura ko ubusanzwe Umunyarwanda wese afite uburenganzira ku mutungo we kandi ko n’uburyo bwo guhererekanya umutungo biteganywa n’amategeko. 

Avuga ko uwo IBUKA yagarutseho ari umwe wahunze akaba atarigeze agaruka mu Rwanda.

Ngabonziza yagize ati: “Uwo bavugaga ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi utarigeze agaruka mu Rwanda ukiri hanze y’igihugu, ariko umwana we yiyandikaho iyo mitungo”.

Ashimangira ko uburyo byakozwemo atari ko byagakwiye kuba bigenda. Avuga ko nk’ubuyobozi bahise babyinjiramo bakizeza ko ubushishozi, ubushobozi n’amategeko igihugu kigenderaho bigomba gukurikizwa kugira ngo ubutabera bukomeze butangwe. 

Ngabonziza avuga ko hari imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca kandi ko inyinshi zarangijwe ariko ko hakiboneka imbogamizi nk’izi zo kwiyandikaho imitungo bikadindiza irangizwa ry’izo manza.

Dusabe Thérèse ari ku rutonde rw’abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa.

Dusabe yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.