Mu cyumweru gishize cyo guhera ku ya 13 kugeza ku ya 19 Gicurasi, u Rwanda rwohereje mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi winjije miliyari zisaga 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda ( 5,189,386 USD).
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yerekana ko u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 67.6 z’ikawa zinjije amadolari y’Amerika 335,350, ni uvuga miliyoni zisaga 375.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igiciro fatizo cy’ikawa y’u Rwanda yari amadolari 4.9 ku kilo, uwo musaruro ukaba waragurishijwe ku isoko ry’u Bubiligi na Ukraine.
Mu cyumweru gishize nanone u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 899.9 z’icyacyi zinjije amadolari y’Amerika 2,602,284, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2.9.
Igiciro fatizo ku cyayi giturutse mu Rwanda cyari amadolari 2.5 ku kilo, amasoko y’ingenzi icyo cyayi cyoherejweho ni u Bwongereza, Kazakhstan na Iran.
Imibare yatangajwe na NAEB yerekana ko imbuto, imboga n’indabo u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru gishize, na byo bingana na Toni 303.6 byinjije amadolari y’Amerika 370,575, ni ukuvuga miliyoni zisaga 414.6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igiciro fatizo cyari idolari 1.2 ku kilo, ibihugu umusaruro woherejwemo bikaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Bwongereza (UK), u Budage, na Qatar.
Ibindi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda harimo ibikomoka ku matungo byinjije amadolari 180,223, ibinyampeke byinjije amadolari 1,216,437, ibinyamafu byinjije amadolari 118,343, ibinyamisogwe byinjije amadolari 45,005, ibinyamavuta byinjije amadolari 66,834 n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije amadolari 254,335.
Amasoko y’ingenzi kuri ibyo bicuruzwa bindi yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Bufaransa, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).




