Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cyagatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza 31 Gicurasi 2023, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izagabanyuka.
Muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 45.
Imvura iteganyijwe
Imvura iteganyijwe gukomeza kugabanyuka ugereranyije n’imvura yaguye mu bice bibiri bishize bya Gicurasi mu gihugu hose.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 50). Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi itatu (3) henshi mu gihugu.
Iminsi iteganyijwemo imvura ni taliki ya 24 henshi mu gihugu na taliki 27 na 28 mu bice by’Intara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri munsi ya milimetero eshanu (05mm) ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, no mu bice by’Intara y’Amajyepfo (Amayaga). Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 5 na 30.
Igabanyuka ry’imvura mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali n’ibice by’Intara y’Amajyaruguru bigaragaza gucika kw’imvura y’Itumba rya 2023 muri ibyo bice. Ibi kandi bikaba bihura n’ibyari byatangajwe mu Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Itumba cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Amajyaruguru.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice by’Uturere twa Karongi na Rutsiro.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye bya Karongi na Rutsiro, mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyagatare, mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze, Burera na Gatsibo no mu burasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi.
Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.
Mu bice by’Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare na Rusizi hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.
Mu burasirazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Rubavu, uburengerazuba bw’Uterere twa Ngororero na Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Burera, Gicumbi na Musanze n’igice gito cy’Akarere ka Nyamagabe giherereye muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke ugereranyije n’ahandi buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’italiki ya 21 na 31 Gicurasi mu Rwanda.