03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame yitezwe mu itangizwa ry’uruganda rwa Peteroli rwa Dangote

22 May 2023 - 06:48
Perezida Kagame yitezwe mu itangizwa ry’uruganda rwa Peteroli rwa Dangote
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Gicurasi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu buryo bw’ikoranabuhanga,  yitezwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro uruganda rutunganya Peteroli rwa mbere runini ku Isi rwubatswe muri Afurika. 

Ni uruganda rwubatswe n’Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 19 z’amadolari y’Amerika mu gace ka Ibeju-Lekki mu Mujyi wa Lagos, muri Nigeria. 

Uruganda rurafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, ari kumwe na Aliko Dangote n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Afurika bitabririye imbonankubone. 

Mu bitabiriye imbonankubone harimo Perezida wa Togo Gnassingbé Eyadéma, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Repubulika ya Niger Mohamed Bazoum, Perezida wa Chad Mahamat Déby n’Abambasaderi batandukanye.

Perezida Kagame witabira yifashishije ikoranabuhanga, yitezweho kugeza ijambo ku bitabiriye uwo muhango aho anashimira Nigeria intambwe itewe ku mugabane w’Afurika mu birebana no kwitunganyiriza umutungo kamere wayo. 

Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gukora ingunguru za lisansi 650,000 ku munsi, rwubatswe kuri hegitari 2,635 ziri mu cyanya cyahariwe inganda cya Dangote i Ibeju-Lekki. 

Urwo ruganda rugiye guha imirimo abantu barenga 100,000 rukaba rugiye gukura igihugu cya Nigeria mu ruhando rw’ibihugu bikize kuri Peteroli ariko bikaba ari byo bitumiza mu mahanga ingano y’umurengera y’ibikomoka kuri Peteroli. 

Uyu muhango kandi witezweho kwitabirwa na ba Guverineri 36 bo muri Nigeria, ba Minisitiri, Abasenateri ndetse n’abayobozi b’inganda zitandukanye muri Nigeria, muri Afurika n’abaturutse ku yindi migabane. 

Ni umuhango kandi witabirwa n’abacuruzi mpuzamahanga b’ibikomoka kuri Peteroli, abahagarariye amabanki, ibigo mpuzamahanga, n’abandi banyacyubahiro batandukaye. 

Uruganda rwa mbere ku Isi rutunganya ibikomoka kuri Peteroli rwuzuye muri Afurika

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria biratangaza ko gutangiza urwo ruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli ari ingenzi cyane kuri Nigeria n’Afurika muri rusange. 

Ni uruganda rwitezweho guhaza isoko rya Nigeria rudasize n’ayo mu bihugu by’abaturanyi, ndetse ikazajya yoherezwa ku masoko yo hanze y’Umugabane. 

Urwo ruganda rwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kwimakaza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), cyane ko ibihugu by’Afurika birenga 50 byose bikoresha ibikomoka kuri Peteroli byatumijwe hanze y’Afurika. 

Ubushakashatsi bwakozww kuri urwo ruganda bugaragaza ko ibikomoka kuri Peteroli ruzajya rutunganya byujuje ubuziranenge hakaba harimo lisansi, diesel, kerosene  n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. 

Mu gihe Nigeria ari yo yatumizaga ibikomoka kuri Peteroli byinshi muri Afurika, biteganyijwe ko urwo ruganda ruzahaza iryo soko rukanasagurira Afurika yose n’indi migabane. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.