Habumuremyi Ignace ni umwe mu Banyarwanda basizwe iheruheru n’ibiza byibasiye Intara eshatu z’u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, aho imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rimwe yahitanye inkoko ze 1,300 zari zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20.
Ibihombo byasizwe n’iyo mvura yahitanye abantu 135, igasenga inzu zirena 6200 aho abaturage barenga 20,000 basigaye batagira aho barambika umusaya, bikomeje gushakirwa ibisubizo birambye ariko birasaba imbaraga nyinshi.
Habumuremyi utuye mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bahinzi borozi barokotse ariko bagasigara mu gihombo, akaba yifuza ko Leta yamwunganira akabasha kubyigobotora, cyane ko ishoramari rye ryari no mu myenda.
Habumuremyi yabwiye itangazamakuru ko ishoramari rye mu bworozi bw’inkoko ryari rigizwe n’inkoko zirenga 2,100 yororerwaga mu biraro bibiri, aho kimwe cyarimo inkoko zirenga 1,300 ari cyo cyarengewe n’amazi zigapfa zose.
Yavuze ko yatangiye korora inkoko zitera amagi guhera mu kwezi k’Ukwakira 2022, zikaba zarapfuye zimaze gutera amagi mu gihe cy’amezi abiri gusa kuko zatangiye muri Werurwe 2023.
Izo nkoko zapfuye mu gihe hari uruganda rukora ibiryo by’amatungo rwari rwamaze kumuha toni 2.9 z’ibiryo by’inkoko byari inguzanyo y’agaciro ka miliyoni 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Nahombye amafaranga menshi kuko nateganyaga ko amagi zari hafi gutera yari kuvamo amafaranga menshi kuko buri nkoko yari kwinjiza amafaranga 15,000 nkurikije ayo yashoboraga gutera mu mezi 18.”
Yongeyeho ko Ipaleti y’amagi 30 igurishwa amafaranga 4,000, hakaba hari isoko rinini ry’amagi mu gice cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda aho gahunda zo kurwanya imirire mibi zikomeje kandi amagi akaba ari kimwe mu biribwa bishyizwe imbere.
Yakomeje agira ati: “Bishobotse Leta yadufasha kwikura mu ngaruka z’ibiza mu kuzahura ubworozi bwacu. Nk’ubu mpanganye no kwishyura umwenda wa banki nafashe ngo nshyigikire ibikorwa byanjye, ariko birimo kungora.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), buvuga ko hakozwe inyigo y’ingoboka ikenewe mu gufasha abahinzi n’aborozi basizwe iheruheru n’ibiza.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr. Ndabamenye Telesphore aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ikiguzi cy’ibikenewe mu kugoboka abahinzi-borozi bibasiwe n’ibiza gisaga miliyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Twakoze ubusesenguzi bw’ikiguzi gikenewe mu kuzahura abahinzi, dusanga nibura hakenewe miliyari zisaga 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Dr. Ndabamenye yavuze ko mu buhinzi, ubuso bw’imyaka bwangijwe n’imvura yaguye mu ntangiriro z’ukukwezi ari hegitari 3,500 zari zihinzeho ibishyimbo, umuceri, ibigori, imyimbati, ibirayi, ingano n’uturoki.
Amatungo yahatikiriye na yo arimo inka, ihene, inkwavu, ingurube n’inkoko zagiye zigwa mu biraro aho zororerwaga mu buryo bw’ubucuruzi.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko mu matungo yapfuye harimo inka 47 n’inkoko 3,336.
MINAGRI ivuga ko mu nkunga ziteganyirizwa abahinzi n’aborozi harimo kubafasha gukomeza ibikorwa byabo, kubaha imbuto no gushumbusha aborozi, hagamijwe gusubiza imibereho yabo ku murongo.
Leta ikwiye kumushumbusha izindi agakora yishyura kujyirango abeho twe kukamonyi mugishanga cya ruboroga twahuye nibiza ariko ntitwahombye cyane