Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 rya Remera mu Mujyi wa kigali ryatangiye kubaka urusengero rugezweho ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300.
Ni urusengero ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira abizera 3,500, inzu mberabyombi izajya yakira abantu 500, icyumba cya siporo, isomero, amacumbi y’abashyitsi, Parikingi y’imodoka 200, n’ibindi bikorwa remezo bigendanye n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu Rwanda Dr. Byiringiro Hesron, yashimiye abizera b’Itorero rya Remera basimbuje ubwoba bwabo kwizera bagatangiza umushinga uremereye binyuze mu kwizera ko Imana izabibashoboza.
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Itorero muri Diviziyo ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta bwitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urwo rusengero.
Biteganyijwe ko urwo rusengero ruzubakwa mu kibanza cyari gisanzwemo urusengero rw’Itorero rya Remera riherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Perezida wa Diviziyo y’Uburasirazuba bw’Afurika yo Hagati Pst. Dr. Blasious Ruguri, yashimye ko abizera b’Itorero rya Remera bemeye ko Imana ibakoresha ibitangaza mu kubaka urusengero rw’ikitabashwa mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Nashimye abayobozi bavuze bati, umutungo twishingikirijeho nk’abakirisitu b’i Remera ni ukwizera kwacu, mu rugendo rwanjye nk’Umuyobozi w’Itorero nabonye ibitangaza byinshi byagiye bikorwa ku bwo kwizera.”
Pst. Ruguri yavuze ko Yunyoni y’u Rwanda (Rwanda Union Mission) ikomeje kuba intangarugero muri Diviziyo y’Uburasirazuba bw’Afurika yo Hagati, kuko amatorero menshi yatangiye kuza kwigira ku iterambere ryabo mu bya mwuka ndetse n’iby’umubiri.
Yakomeje agira ati: “Nasabye ibihugu byo mu Burasirazuba kuza kwigira mu Rwanda. Uru rusengero ni rwiza ndashaka ko bazaza kubigiraho, insengero zo muri Uganda Sudani y’Epfo, Kenya na Tanzania bazaza kwigira ku Rwanda bakavugurura izo basanganywe.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimye igikorwa cy’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi cyo kubaka urusengero rugezweho rwa Remera kuko kijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo mu Mujyi ndetse kikajyana n’umutekano w’abahasengera.
Yagize ati: “Umujyi wa Kigali urishimye cyane kuko nubwo bamwe bashobora kubibona nko kubaka urusengero, twe tubibonamo uruhare rukomeye itorero rigize mu kubaka Umujyi, guteza imbere Igihugu.”
Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 bwashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye ubutumire mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa iyo nyubako ijyanye n’iterambere ry’Igihugu, bwizeza gukomeza gufatanya na Leta mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Uretse Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda bari bitabiriye barimo Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Madamu Judith Uwizeye ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kaitesi.








I like SDA church as waiters of second coming of Jesus Christ and I ‘m proud of constructing REMERA Temple of God