Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN) cyahaye Umunyarwanda Karangwa Charles inshingano zo kuyobora Ishami rishinzwe gushakira ibisubizo mu byaremwe, mu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibisubizo bishingiye ku byaremwe ni ibikorwa byose bigamije kurinda, kubungabunga no kuzahura ibidukikije mu buryo burambye bijyanya n’udushya duhangana n’ingorane zibasira abatuye Isi.
Ibyo bisubizo bishyigikirwa n’inyungu ziva mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, aho buri kiremwa kibaho gitanga umusaruro ku kindi kandi ari na ko na cyo kiwubona ku bigikikije.
Ibyo bisubizo byibanda ahanini ku gukemura ingorane zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, kugabanya ibyago by’ibiza, kongera umutekano w’ibiribwa n’amazi meza, gukumira ikendera rya bimwe mu binyabuzima, kwibasirwa k’ubuzima bwa muntu ndetse no guharanira iterambere rirambye ry’ubukungu.
Karangwa Charles wahawe izo nshingano yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika rya IUCN rishinzwe ubutaka, kubungabunga amashyamba n’ubutaka bwahindutse ubutayu, ibisubizo bishingiye ku byaremwe n’ubuhinzi buramba, rifite icyicaro muri Kenya.
Yanabaye uhagarariye IUCN mu Rwanda kuva mu 2016, nyuma aza no kugirwa uhagarariye icyo kigo muri Kenya kugeza muri Kamena 2022.
Karangwa yanayoboye gahunda yo gusubiranya ubutaka bwangiritse no gusazura amashyamba muri Afurika nka kimwe mu bikorwa bigamije kunagura urusobe rw’ibinyabuzima birimo Bonn Challenge na AFR100.
AFR100 ni gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyo kuvugurura hegitari zirenga miliyoni 100 z’ubutaka bitarenze mu 2030.
Bonn Challenge yo ni gahunda mpuzamahanga yo kuvugurura hegitari miliyoni 150 z’amashyamba bitarenze mu 2020, na hegitari miliyoni 350 bitarenze mu 2030.
Izo gahunda zihuriza hamwe imbaraga za Guverinoma n’abategamiye kuri Leta kugira ngo zitange umusaruro ujyanye n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Mu 2020, Karangwa yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye ya 26 yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP26), aho yari mu bagize itsinda ry’intangarugero muri gahunda yo gusubiza ubuzima Umugabane w’Afurika.
Yagize uruhare mu gushishikariza abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bategamije kuri Leta kugira gahunda ihamye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe baharanira gukuraho ingaruka zabyo no kubaka ubudahangarwa burambye bitarenze mu 2050.
Afite ubunararibonye bw’imyaka ikabakaba 20 mu guharanira iterambere rirambye rihujwe no kubungabunga ibidukikije ndetse no kubaka urwego rw’imari ruramba muri Afurika n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bw’Aziya.
Mu mirimo ye, Karangwa yagiye yibanda cyane ku gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ibihe, kubaka ubuhinzi n’ubworozi birambye, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gushaka ibisubizo bishingiye ku byaremwe, ndetse no kubaka urwego rw’imari rurambye.
Mbere y’uko ajya muri IUCN, Karangwa yakoreye Ishami ry’Umuyango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Umuryango ushinzwe kubungabunga inyamaswa z’ishyamba (WCS), Oxfam Novib (ishami ry’u Buholandi), n’Umuryango Care International.
Karangwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu (MBA) yakuye muri Kaminuza Nyafurika yigisha Ubuyobozi mu ishami ry’Ubucuruzi (ALUSB), aho yibanze ku icungamari mu birebana no kubungabunga ibidukikije.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (MSc) mu birebana no kurwanya ubukene, gushyiraho Politiki no kuzishyira mu bikorwa, aho yibanze kuri Politiki zo kurengera ibidukikije muri Kaminuza ya London (SOAS).
Karangwa yishimiye inshingano nshya yahawe, aho yagize ati: “Nishimiye gukomeza muri izi nshingano nshya kandi niteguye guteza imbere ibisubizo bishingiye ku byaremwe mu guharanira ahazaza harambye. Ibyaremwe bifite ububasha bwo kuduha ibisubizo by’ingorane nyinshi duhura na zo uyu munsi, kandi niyemeje guharanira kugera ku Isi aho abantu n’ibyaremwe byose bashobora kubana mu ituze.”
Biteganyijwe ko umusanzu wa Karangwa uzongera ishoramari rirambye mu gushaka ibisubizo bishingiye ku byaremwe, nk’urwego rw’ingenzi mu gukuraho imikorere isanzwe yangizaga urusobe rw’ibinyabuzima.
Karangwa yakomeje agira ati: “Kugira ngo tugere ku musaruro wifuzwa, dukwiye kongera byihutirwa ishoramari mu gushaka ibisubizo bishingiye ku byaremwe, kuko usanga ubu bishorwamo amafaranga make.”
Mu mwaka ushize wa 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano yo kwakira IUCN mu bikorwa bishyigikira iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko muri gahunda zirebana n’ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.