Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, mu Kagari ka Cyinzovu, bavuga ko kuba bigira mu murima (FFS: Famer Field School), bibafasha kongera umusaruro bakiteza imbere kandi bakarushaho no kunoza imirire.
Basobanura ko kugira ngo babigereho babikesha umushinga KIIWP wabaciriye amaterasi kandi ukanabaha ababigisha uko ubuhinzi bwa kijyambere bukorwa, bahereye ku gukoresha imbuto nziza batubura z’ibirayi ndetse n’imigozi y’ibijumba bya oranje ziberanye n’ako gace, bakubahiriza n’izindi nama z’ubuhinzi bahabwa kandi bakabyigira mu murima.
Sibomana Jean Claude ushinzwe ubuhinzi n’amashuri y’abahinzi mu murima mu mushinga wa KIIWP yasobanuye ko umushinga uha ubumenyi abafashamyumvire ndetse n’imbuto nziza iberanye na ho, hagamijwe kubatoza guhinga kijyambere bikazagera no ku bandi bahinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.
Yagize ati: “Tubanza kugerageza amoko y’ibirayi tukareba ameza aberanye n’ikirere cya hano, twarangiza tukayaha abahinzi kugira ngo bayatubure abe menshi mu bahinzi. Dukora umurima w’ishuri twigishirizaho abahinzi bakiga bakora, bitabira amahugurwa buri cyumweru, tukabereka uko bategura umurima, uko batera, uko barwanya indwara n’ibyonnyi bakajya kubikora mu mirima yabo bakanakomeza kujya gufasha abandi mu yandi matsinda baba baturukamo”.
Uherekejwenimana Diogene wo mu Mudugudu wa Nyabisenga, mu Kagari ka Cyinzovu, mu Murenge wa Kabarondo, akaba ari Perezida w’abafashamyumvire ku gihingwa cy’ibirayi n’ibijumba avuga ko ubumenyi bungukira mu ishuri ryo mu murima babona ko ribafasha guhinga kijyambere, bigatuma umusaruro wiyongera.
Ati: “Itsinda ry’abafashamyumvire dukorana na KIIWP ngo natwe nidufata ubumenyi ibyo twigiye ahangaha tubigeze ku muturage agire aho ava naho agera. Iri ishuri ry’abahinzi mu murima, FFS iyo twaje guhinga cyangwa gukurikirana igihingwa, Mwarimu wacu ni igihingwa kuko ni cyo kiduha akazi, ni cyo kiduha icyo tugomba kugikoraho”.
Yakomeje avuga ko uretse ubumenyi bunguka buba bwanabafasha mu buzima busanzwe bakiteza imbere.
Ati: “Inyungu ni ukurahura ubumenyi, n’iyo bataguha igishoro aho wagera hose wabubyaza umusaruro, kuko iyo tugeze aho twatorewe mu Mudugudu, ubumenyi twahawe na KIIWP tuzabukoresha kandi tubona birino inyungu kuko bidufasha kwiteza imbere kuko tuzabona umusaruro mwiza”.
Ibi binashimangirwa na Nyirabikari Julienne ukuriyekoperative Abizeranye Kabarondo igizwe n’abanyamuryango 72 ushima ko KIIWP yabahaye ubumenyi.

Ati: “KIIWP yadukoreye amaterasi biturinda kuba igishanga cya Kanyeganyege gifite Ha 8 kirengerwa, mbere cyaruzuraga amazi yigeze kudutwara Toni 40 z’ibigori, ubu kubera ayo materasi akikije icyo gishanga nta myaka yacu igitwarwa.
Baduhaye imbuto y’indobanure y’ibirayi n’iy’ibijumba, badukoreraho igerageza muri Kayonza birahera abafashamyumvire babyigisha abanyamuryango, bagakomereza no ku bandi bahinzi, cyane cyane ibi bijumba bya oranje kugira ngo abaturage bakurwe mu mirire mibi, ibyo birayi bitange umusaruro kandi inzara ntiharangwe”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo guhugurwa ubu bahinga bakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda bikongera umusaruro.
Ati: “Mbere nabihingaga ahantu ntakoresheje n’ifumbire, ariko ubu ufata ifumbire y’imborera n’imvaruganda, umusaruro uriyongera. Byaragaragaye ko ibirayi bizava kuri Hegitari bizagera hagati ya Toni 20-25.
Ibijumba baduhaye imbuto y’imigozi iteye kuri Ha 1,5 tuvuye kubagara, tuzakomeza kuyitubura kuko dufite igishanga kigari, tukazageza iyo mbuto ku bandi bahinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yagaragaje impamvu zifatika zigaragaza ko imishinga yafashije abaturage kwiteza imbere n’umusaruro ukiyongera.
Ati: “Hari n’impinduka zikomatanyije zikomoka ku mishanga [….] ubu aborozi babona imashini zibafasha kuhira imyaka yabo, ukabona umusaruro urimo urazamuka, ibishanga byatunganyijwe mu makoperative y’indatwa muri Rwinkwavu, Mwiri n’umukandara wose ugera Murundi, abaturage barahinga umusaruro warazamutse. Ibyo ni ibintu byiza kandi bishimishije.
Twanavuga umusaruro uboneka mu bihembwe by’ubuhinzi, warazamutse, ni ikintu gifatika tubona”.
Intego y’umushinga ni uko imbuto iba nyinshi ikagera kuri benshi
Ushinzwe ubuhinzi n’amashuri y’abahinzi mu murima mu mushinga wa KIIWP, Sibomana Jean Claude avuga ko icyerekezo cy’umushinga ari uko imbuto iba nyinshi, umusaruro ukiyongera amaterasi akabyazwa umusaruro, abaturage bakagira amafaranga.

Haratuburwa ibirayi kuri Hegitari 1 yitezweho gusarurwaho hagati ya Toni 30-35 kuko haba hakoreshejwe ibikenerwa mu buhinzi, muri izo toni hakaba havamo imbuto iri hagati ya Toni 20-25.
Imigozi y’ibijumba yo iri kuri Hegitari 1,5 hagamijwe gutubura imbuto, abo bafashamyumvire n’abibumbiye mu makoperative bazarushaho kuyitubura mu mirima yabo igere no ku bandi bahinzi.
Sibonamana yanavuze ko bareba imbuto yera vuba bagendeye ku miterere y’ikirere cyane cyane ahantu hatuhirwa, bagahitamo imbuto yera vuba, imigozi yatoranyijwe yera mu mezi 3, ibirayi ni amezi 4.
Mu gihembwe cy’ihinga hatanzwe imigozi y’ibijumba miliyoni 25 z’ingeri zishobora gutera Hegitari hafi 600. Ibijumba bya oranje bikungahaye kuri Vitamini A birwanya ikibazo cy’imirire mibi.
Yavuze kandi ko amaterasi yakozwe na KIIWP I agomba kubyazwa umusaruro, ahakorera koperative y’abahinzi y’Abizeranye n’itsinda ry’abafashamyumvire bahugurwa ku buhinzi bw’ibirayi n’ibijumba ngo bajye bafasha abahinzi mu gihe kiri imbere n’igihe umushinga uzaba udahari.


