Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya ULK bishimiye bidasanzwe kuba mu ba mbere batangiye kwiga amasomo y’ubuyobozi buharanira ishema ry’Afurika muri gahunda nshya yatangijwe n’Umuryango Pan African Movement, ishami ry’u Rwanda.
Iyo gahunda yiswe “Pan-African Leadership Program” igizwe n’amasomo atanu ategurira abayiga kuzavamo abayobozi baharanira ubwigenge bw’Afurika igikolonijwe mu bundi buryo burenze ubukoloni n’ubucakara byanditswe mu mateka.
Ayo masomo arimo ajyanye n’amateka ndetse n’inkomoko y’ibibazo by’Afurika, ajyanye n’imyitwarire iranga umuyobozi, gukemura amakimbirane, Politiki n’ibibazo by’umutekano muri Afurika, imiyoborere n’ukwihuza k’uturere tw’Afurika, n’inzira iganisha Afurika mu iterambere.
Ni gahunda yatangiranye n’abanyeshuri 50 barimo abanyamahanga 19 n’Abanyarwanda 20 bose biga muri ULK, hakaza n’abandi 11 barangije za Kaminuza bashaka kwihugura kuri aya masomo.
Abanyeshuri bavuga ko aya masomo aziye igihe kuko azabafasha kurushaho gusobanukirwa abo bari bo ndetse no gutanga umusanzu mu guhindura amateka y’Afurika.
Uwineza Joyeuse wiga mu mwaka wa mbere mu Ishami ryigisha amasomo y’iterambere, yagize ati: “Icyo niteze kuri aya masomo ni ukunyongerera ubumenyi bujyanye no gukunda uwo ndi we, kuko kuba ndi Umunyarwanda n’ Umunyafurika ni ikintu gifite igisobanuro kirambuye. Ubwo bumenyi rero buzamfasha gusobanukirwa no kumva neza icyo kuba Umunyafurika bivuze.”
Gaspard Nzabonimana wiga muri ULK Polytechnic akaba n’Umuyobozi wa Panafrican Movement muri iyo Kaminuza, na we yongeyeho ati: “Iri somo ikintu cya mbere rizatumarira ni uko tuzagira imyumvire yagutse kugira ngo turwanire uburenganzira bwacu, twigenge mu bukungu, muri Politiki n’ibindi bitandukanye.”
Umuyobozi Mukuru wa Pan- African Movement mu Rwanda Musoni Protais, yavuze ko aya masomo yatangijwe mu rwego rwo gutegura abayobozi b’Afurika bafite ubushake n’icyerekezo kibereye Afurika.
Ati: “Twifuza kugira abayobozi bazahesha ishema Abanyafurika…Twabitangije mu banyeshuri bizajya no mu bandi, ariko cyane cyane urubyiruko rw’abanyeshuri kuko bafite n’umwanya wo gusoma, bakaganira, kujya inama, no gukora ubushakashatsi.”
Yavuze ko ikintu gikenewe ari ugutegura ahazaza h’Afurika hizewe kandi hahamye mu ruhando rw’Isi, no kubaka abayobozi bashobora kwikura mu bukene n’intambara z’urudaca.
Depite Muhongayire Christine, umwe mu barimu n’inararibonye batangiye gutanga amasomo, na we yashimangiye ko iyi gahunda nshya igiye gufasha mu kubaka urubyiruko rwiteguye kubaka Afurika buri wese yifuza.


