03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Kigali: Hagarutswe ku ngaruka z’amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika 

19 May 2023 - 11:25
Kigali: Hagarutswe ku ngaruka z’amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika 
Share on FacebookShare on Twitter

Ibibazo byo kwivanga muri Politiki n’umutekano by’umugabane w’Afurika,  bikozwe n’abanyembaraga bava ku yindi migabane, bikomeje kugaragara mu bihugu bitandukanye ndetse n’ingaruka zabyo zirushaho kwiyongera.

Ku ruhande rumwe, bivugwa ko nubwo baza bavuga ko bafite igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke, abasesengura ibya Politiki bavuga ko ahubwo ari na bo baba barabiharuriye amayira bakanatera inkunga ibice bihanganye mu ibanga rikomeye. 

Umutekano muke wabaye akarande mu bihugu bitandukanye by’Afurika ufitanye isano n’iyo myitwarire nk’uko bishimangirwa n’impuguke mu bya Politiki n’umutekano Roland Marchal, wemeza ko isibaniro ry’ubushyamirane bwamaze imyaka myinshi muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) ari umusaruro w’ibihugu bikomeye bifite inyungu za Politiki n’ubukungu muri icyo gihugu. 

Mu nama y’Igihugu y’Umutekano yateraniye i Kigali ku nshuro ya 10, hagaragajwe uburyo ukwivanga kw’amahanga muri Politiki n’umutekano by’Afurika bikomeje kuba umuzi w’amakimbirane yabaye akarande ku Mugabane w’Afurika, abayobozi banavuga ko bishoboka. Kwigobotora ubwo bukoloni bwaje mu yindi sura. 

Mu biganiro byagarutse kuri iyo ngingo, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamt, yavuze ko buri gihe usanga ahari intambara muri Afurika hari n’ukuboko kw’amahanga.

Yakomeje ashimangira ko uretse guteza umwiryane ku mugabane, usanga bakora n’ibishoboka byose mu guharanira ko ayo makimbirane aba insobe ku buryo bigorana gushakirwa igisubizo cyangwa guhagarikwa burundu. 

Yakomeje agira ati: “Ariko none hari n’intege nke mu bufatanye bw’Abanyafurika. Akenshi za Guverinoma zishaka ibisobanuro by’impamvu zatumije imbaraga zo hanze zivuga ko zitabasha guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe. Bahitamo kwishakira imbaraga zo hanze kugira ngo bakomeze guharanira amahoro ku butaka bwabo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahahanga n’Umutwererane Dr. Biruta Vincent, na we yari ku meza y’uruganiriro, aho yasobanuye ko kwivanga birenze gutanga ubufasha kuko usanga uwivanga aba atanatumiwe mu kibazo gihari.  

Yakomeje agira ati: “Ukwivanga kw’amahanga si ikintu gishya kandi ntikireba gusa Afurika. Cyahozeho mu mateka y’Isi, kiza mu masura atandukanye kandi kizakomeza kubaho no mu myaka iri imbere.” 

Yakomeje avuga ko Afurika yatangiye guhura n’ingaruka z’ukwivanga kw’amahanga kuva mu gihe cy’ubukoloni, mu gihe cyo gutanga ubwigenge ndetse  n’ubu bikaba bikomeje aho amahanga agaragaza umururumba wo gusahura umutungo kamere wiganje kuri uyu mugabane. 

Umunyakenya w’impuguke mu by’amategeko akaba n’impirimbanyi y’ubwigenge bw’Afurika Patrick Loch Otieno Lumumba, yasubiyemo amagambo ya John Henrik Clarke wagize ati: “Twabonye ubwigenge twigana imiyoborere y’i Burayi,” ariko yongeraho ati: “Nta gihugu na kimwe cy’Afurika kizatera imbere gishingiye kuri iyo miyoborere.”

Lumumba yavuze ko u Burayi kuri ubu atari wo umugabane wonyine wivanga muri Politiki y’Afurika, ati: “Hari uruhurirane rushya rwigabije Afurika. Ibirindiro bya gisirikare ubona hano, bikubwira ko nutitwararika biza gukoresha ingufu…”

Brian Kagoro wo muri Zimbabwe na we yongeyeho ko umuyoboro wa mbere wo kwivanga ari igihugu kidashobotse, cyamunzwe na ruswa kandi kidafite ingengabitekerezo ihamye kigenderaho. Ukundi kwivanga kunyura mu miterere y’ubuyobozi bwazanywe n’abakoloni buhora buhanze amaso amabwiriza ava hanze cyangwa mu bazungu.

Kagoro yongeyeho ko ubundi buryo bwo kwivanga buza mu izina ry’iyobokamana, imiryango mpuzamahanga n’ikorera mu gihugu, inzego z’uburezi, inkunga. Yashimangiye ko iyo izo nzego zitagenzuwe neza usanga zirema icyuho hagati y’abayobozi n’abaturage, abato n’abakuru.

Abo bayobozi bayoboye ikiganiro, bagaragaje ko hakiri imbogamizi zo kuba ibihugu by’Afurika byanga gushyira mu bikorwa icyerekezo kizima cyo guhuza imbaraga mu gushakira hamwe umuti urambye w’ibibazo byabaye akarande.

Bagaragaje ko ukwivanga kw’amahanga gutizwa umurindi n’Abanyafurika ubwabo badashaka gukorera hamwe mu kwiyubaka no kurema imbaraga zishobora kuba umusemburo w’impinduka zimaze ibinyejana zitegerejwe ku mugabane. 

Abayobozi bitabiriye iyo nama y’iminsi itatu yateraniye i Kigali guhera ku wa Gatatu taliki ya 17 Gicurasi, bagaragaje ko hakwiye gushakwa umuti urambye w’iki kibazo no kugabanya ingaruka kigira ku Banyafurika.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.