03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Akarere ka Nyarugenge na ADEPR mu kugabanya amakimbirane mu miryango

19 May 2023 - 06:57
Akarere ka Nyarugenge na ADEPR mu kugabanya amakimbirane mu miryango
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’ubw’Itorero ADEPR buratangaza ko kubana byemewe n’amategeko bigira uruhare rukomeye mu kugabanya amakimbirane yo mu muryango.

Byagarutsweho na Kalisa Jean Sauveur mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane taliki 18 Gicurasi 2023, ubwo yasezeranyaga imiryango 40 yabanaga bitemewe n’amategeko mu Murenge wa Mageragere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko umuryango muri iki gihe urimo ibibazo bitandukanye biteza amakimbirane.

Kalisa yagize ati: “Iyo amakimbirane yaje, abana bata ishuri, ugasanga umutungo ukoreshwa nabi, bigateza ibibazo by’ubuzererezi n’ibindi bibazo bitandukanye”.

Avuga ko hari aho bagiye babona umugabo yica umugore we kandi ko ngo iyo umuryango udatekanye bitera ibibazo bikomeye cyane.

Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’amatorero by’umwihariko irya ADEPR, bagira uruhare mu gushishikariza abakirisitu babo ari n’abo baturage babo gusezerana byemewe n’amategeko kugira ngo bagire umutekano mu muryango.

Ati: “Ibi ni ukugira ngo umwe mu basezeranye yumve ko bafite amasezerano kandi ko amategeko yamurengera.

Kubana batarasezeranye havuka ikibazo, akumva ko yamuta akajya gushaka undi mugore cyangwa n’umugore ugasanga hari ibitagenda neza mu rugo”.

Akomeza avuga ko gushyingira imiryango yabanaga mu buryo budakurikije amategeko bizagira uruhare mu kugabanya amakimbirane yo mu muryango.

Ni gahunda Akarere kihaye kugira ngo imiryango itarasezeranye mu mirenge yigishwe, isezerane.

Ubuyobozi bwa Nyarugenge bushimira itorero ADEPR ryafashe iya mbere mu kwigisha abayoboke baryo kugira ngo ibane byemewe n’amategeko kandi igahita isezerana n’imbere y’Imana”.

Abaturage bashishikarizwa kubana yarasezeranye kugira ngo abana bagire uburenganzira ku babyeyi ndetse n’imiryango yumve ko ishyize hamwe kandi ko n’amategeko abarengera.

Manishimwe Elisabeth umwe mu basezeranye utuye mu Mudugudu wa Rushubi mu Murenge wa Mageragere, avuga ko amaze imyaka 6 abana n’umugabo ku buryo butemewe n’amategeko.

Yahamirije Imvaho Nshya ko bafashe umwanzuro wo gusezerana kuko babonaga bikwiye.

Ati: “Twabonaga kubana tutarasezeranye mu mategeko, tukabona bidakwiye kandi dukundana. Kubera ko nta wundi nzashaka ari we nakunze, nahisemo ko ngomba gusezerana na we”.

Avuga ko basezeranye ivangamutungo bikaba bigiye kubafasha gucunga umutungo w’umuryango bizeranye.

Sindikubwabo Paul w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Ntungamo, avuga ko yashyingiranywe n’umugore bari bamaze imyaka 10 babana batarasezeranye byemewe n’amategeko.

Ati: “Nkimara kubona ubutumwa bwo mu Irembo ko nari ingaragu, uyu munsi nkaba nashyingiwe byemewe n’amategeko, ubu ndi umugabo w’umugore byemewe n’amategeko”.

Avuga ko hari abajyaga babaseka nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezerana ariko akaba yumva yishimiye kuba umugabo kandi ko nta cyangombwa kizongera gusohoka kigaragaza ko ari ingaragu.

Pasiteri Bwate Davide wari uhagarariye ubuyobozi bwa Paruwasi ADEPR Gatenga, yabwiye Imvaho Nshya ko bafite igikorwa cyo gushishikariza abakirisitu gusezerana ku buryo bwemewe n’amategeko.

Yongeraho ko iyo bamaze gusezerana imbere y’amategeko n’itorero rihita ribasezeranya imbere y’Imana.

Ati: “Ntabwo twagusezeranya imbere y’Imana utabanje gusezerana imbere y’amategeko ni cyo gikorwa kiriho kuko iyo ubana n’umugore n’umugabo mutarasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana kandi mwese muri abakirisitu, ntabwo itorero ADEPR ryemera ko hari umurimo wakora mu itorero kuko hari ibyo uba utujuje”.

Aha ni ho ubuyobozi bw’itorero buhera buvuga ko ari yo mpamvu muri iki gihe burimo gushishikariza abakirisitu baryo gusezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.

Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.