Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali n’ubw’Itorero ADEPR buratangaza ko kubana byemewe n’amategeko bigira uruhare rukomeye mu kugabanya amakimbirane yo mu muryango.
Byagarutsweho na Kalisa Jean Sauveur mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane taliki 18 Gicurasi 2023, ubwo yasezeranyaga imiryango 40 yabanaga bitemewe n’amategeko mu Murenge wa Mageragere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko umuryango muri iki gihe urimo ibibazo bitandukanye biteza amakimbirane.
Kalisa yagize ati: “Iyo amakimbirane yaje, abana bata ishuri, ugasanga umutungo ukoreshwa nabi, bigateza ibibazo by’ubuzererezi n’ibindi bibazo bitandukanye”.
Avuga ko hari aho bagiye babona umugabo yica umugore we kandi ko ngo iyo umuryango udatekanye bitera ibibazo bikomeye cyane.
Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’amatorero by’umwihariko irya ADEPR, bagira uruhare mu gushishikariza abakirisitu babo ari n’abo baturage babo gusezerana byemewe n’amategeko kugira ngo bagire umutekano mu muryango.
Ati: “Ibi ni ukugira ngo umwe mu basezeranye yumve ko bafite amasezerano kandi ko amategeko yamurengera.
Kubana batarasezeranye havuka ikibazo, akumva ko yamuta akajya gushaka undi mugore cyangwa n’umugore ugasanga hari ibitagenda neza mu rugo”.
Akomeza avuga ko gushyingira imiryango yabanaga mu buryo budakurikije amategeko bizagira uruhare mu kugabanya amakimbirane yo mu muryango.
Ni gahunda Akarere kihaye kugira ngo imiryango itarasezeranye mu mirenge yigishwe, isezerane.
Ubuyobozi bwa Nyarugenge bushimira itorero ADEPR ryafashe iya mbere mu kwigisha abayoboke baryo kugira ngo ibane byemewe n’amategeko kandi igahita isezerana n’imbere y’Imana”.
Abaturage bashishikarizwa kubana yarasezeranye kugira ngo abana bagire uburenganzira ku babyeyi ndetse n’imiryango yumve ko ishyize hamwe kandi ko n’amategeko abarengera.
Manishimwe Elisabeth umwe mu basezeranye utuye mu Mudugudu wa Rushubi mu Murenge wa Mageragere, avuga ko amaze imyaka 6 abana n’umugabo ku buryo butemewe n’amategeko.
Yahamirije Imvaho Nshya ko bafashe umwanzuro wo gusezerana kuko babonaga bikwiye.
Ati: “Twabonaga kubana tutarasezeranye mu mategeko, tukabona bidakwiye kandi dukundana. Kubera ko nta wundi nzashaka ari we nakunze, nahisemo ko ngomba gusezerana na we”.
Avuga ko basezeranye ivangamutungo bikaba bigiye kubafasha gucunga umutungo w’umuryango bizeranye.
Sindikubwabo Paul w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Ntungamo, avuga ko yashyingiranywe n’umugore bari bamaze imyaka 10 babana batarasezeranye byemewe n’amategeko.
Ati: “Nkimara kubona ubutumwa bwo mu Irembo ko nari ingaragu, uyu munsi nkaba nashyingiwe byemewe n’amategeko, ubu ndi umugabo w’umugore byemewe n’amategeko”.
Avuga ko hari abajyaga babaseka nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezerana ariko akaba yumva yishimiye kuba umugabo kandi ko nta cyangombwa kizongera gusohoka kigaragaza ko ari ingaragu.
Pasiteri Bwate Davide wari uhagarariye ubuyobozi bwa Paruwasi ADEPR Gatenga, yabwiye Imvaho Nshya ko bafite igikorwa cyo gushishikariza abakirisitu gusezerana ku buryo bwemewe n’amategeko.
Yongeraho ko iyo bamaze gusezerana imbere y’amategeko n’itorero rihita ribasezeranya imbere y’Imana.
Ati: “Ntabwo twagusezeranya imbere y’Imana utabanje gusezerana imbere y’amategeko ni cyo gikorwa kiriho kuko iyo ubana n’umugore n’umugabo mutarasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana kandi mwese muri abakirisitu, ntabwo itorero ADEPR ryemera ko hari umurimo wakora mu itorero kuko hari ibyo uba utujuje”.
Aha ni ho ubuyobozi bw’itorero buhera buvuga ko ari yo mpamvu muri iki gihe burimo gushishikariza abakirisitu baryo gusezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.


