Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako.
Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Igihugu yiga ku Mutekano yahurije hamwe impuguke zinyuranye ngo zungurane ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke ku Mugabane w’Afurika.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 10 yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ni inama yahurije hamwe abarimu ba kaminuza, abayobozi ba Guverinlma, Abadipolomate, impuguke mu birebana n’umutekano mpuzamahanga zirimo Abajenerali n’abandi Basirikare Bakuru.
Abo bayobozi baraganira ku bibazo by’umutekano bigezweho muri iki gihe, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ingorane z’Umutekano z’iki Gihe mu Mboni y’Afurika.”
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, yashimangiye ko mu myaka myinshi ishize Inama y’Igihugu y’Umutekano yakomeje kwagura imyumvire y’abayitabira binyuze mu kumva ibitekerezo binyuranye by’abanyapolitiki, abatanga serivisi z’umutekano ndetse n’abarimu muri kaminuza.
Yakomeje agira ati: “Inama y’uyu mwaka itanga amahirwe yo kuganira ku ngorane zikomeye Isi ihanganye na zo muri rusange, ndetse n’umugabane wacu by’umwihariko.”
Yagaragaje ko muri izo ngorane harimo izijyanye no kubaka ubushobozi bw’ibigo mu guharanira imiyoborere myiza, ubwimukira n’ubuhunzi, ikoranabuhanga rigezweho, gusuzuma gahunda nyafurika zashyiriweho gukemura bimwe mu bibazo byabaye akarande, ubufatanye mpuzamahanga ndetse n’ahazaza h’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yakomeje agira ati: “Ikibazo kigoye kirema urwikekwe mu mikorere n’imibereho y’ibihugu byacu kandi nta gihugu na kimwe gishobora gukemura ibyo bibazo ubwacyo.”
Ibiganiro byatangiwe muri iyo nama byibanze ku ngingo zitandukanye uhereye ku miyoborere, serivisi z’abinjira n’abasohoka no kujya guhaha ubumenyi, ubufatanye bw’amahanga, Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), ikoranabuhanga rigezweho n’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Moussa Faki ni umwe mu barenga 300 bitabiriye inama baturutse imihanda yose, barimo n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare baturuka muri Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.