03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Igihugu kimwe nticyakemura ibibazo by’umutekano- Maj Gen Murasira

17 May 2023 - 19:15
Igihugu kimwe nticyakemura ibibazo by’umutekano- Maj Gen Murasira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira avuga ko Igihugu kimwe kitashobora gukemura ibibazo by’umutekano hatabayeho ubufatanye bw’ibindi bihugu.  Ibi yabivuze ubwo i Kigali hatangiraga inama y’umutekano y’iminsi 3 ihuje inzego zitandukanye zaturutse ku mugabane w’Afurika.

Iyi nama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya Gisirikare mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ni inama ya 10 yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, kugira ngo izi nzego zitandukanye ku mugabane w’Afrika zirebere hamwe ibibangamiye umutekano muri Afurika n’uburyo izi nzitizi zakurwaho.

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama na bo baba bitabiriye bavuga ko aha bahavana ubumenyi buzabafasha mu masomo yabo n’igihe bari mu kazi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Col Jean Chrysostome Ngendahimana, avuga ko kuba iri shuri ritanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu by’umutekano ryarahawe gutegura iyi nama bifite umumaro ukomeye.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yashimangiye ko igihugu kimwe kitashobora gukemura ibibazo by’umutekano hatabayeho ubufatanye bw’ibindi bihugu. 

Mu gihe cy’iminsi 3 mu Rwanda, iyi nama izatangirwamo ibiganiro 6 birimo ikizagaruka ku miyoborere myiza no kubaka ubushobozi, uko abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi (Migration) bitewe n’ibibazo bitandukanye n’icyakemura ibyo bibazo, ikiganiro ku mahanga akomeje kwivanga mu bibazo byo muri Afurika (External Interfearence), uburyo bwo kugora umutekano mpuzamahanga, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika.

RBA

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.