Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA.
Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA.
Yagize ati: “Imbogamizi ntizabura kuko ntabwo twamenya ngo ni bande bambutse, ese bagarukana ibiki, ese iyo bagarutse babasha kwipimisha? Ni yo mpamvu twebwe kubera ko tuba tutazi umubare w’abo bantu bambutse, hari ubushakashatsi dukora kugira ngo tumenye uko abakora umwuga w’uburya bangana mu gihugu cyacu, imyitwarire yabo, n’uko babona serivisi.”
Ashimangira ko icyo RBC ishyiramo imbaraga ari ukubamenya muri rusange no kubashyira muri porogaramu zo kurwanya SIDA, cyane ko bahabwa serivisi nk’icyiciro cyihariye cyibasiwe n’icyo cyorezo.
Iyo bibaye ngombwa, RBC ibapima buri mwaka kugira ngo hamenyekane uburyo banduzanya hagati yabo n’uko bagira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bushya.
Yakomeje agira ati: “Abo bambuka imipaka rero ntitwamenya ngo ni kanaka, iyo turimo gukora ubwo bushakashatsi bwacu ni ho duhura na ba bandi tukamenya uko bahagaze na byo bikaduha ishusho yagutse y’uko ubwandu buhagaze muri iki cyiciro.”
Imibare ya RBC igaragaza ko abantu bafite visuri itera SIDA mu Rwanda babarirwa kuri 3%, mu cyiciro cy’abakora uburaya bo bavuye kuri 45% bagera kuri 35% mu gihe kirenga imyaka 15.
Abambuka umupaka bishyuza mu madolari, bakomwe mu nkokora
Mu gihe abakora uburaya bavuga ko bahombye kubera Ingaruka z’Umutekano muke mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guverinoma y’u Rwanda yo ibibonamo inyungu kuko bivuze ko ibyago byo kuba barahura ubwandu bushya mu barutanyi byagabanyutse.
Bavuga ko guhera mu mwaka ushize batangiye guhura n’ingaruka zo gufunga imipaka ihuza u Rwanda na RDC, kuko batakibona amadolari n’Amayero bishyurwaga n’abakire bo muri icyo gihugu.
Bamwe bavuga ko bakumbuye amadolari bahabwaga n’Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).
Uwiswe Karolina (izina ryahinduwe) w’imyaka 35, yagize ati: “Batwishyuraga mu madolari y’Amerika no mu Mayero. Mbere abafite amarangamuntu batuye mu Mirenge ikora ku mupaka twarambukaga, abadafite amarangamuntu bagasaba laissez-passer.”
Yongeyeho ko ubwo COVID-19 yagenzaga make bose basabwe kwaka ‘laissez passer’ nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko ikibazo kivuka kubera ko umutekano muke watumye basabwa no kujya bishyura icyemezo kibemerera gukorera i Goma (Permis de Séjour).
Umucuruzi wese wambuka umupaka asabwa kwishyura amadolari y’Amerika 40, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba 45,000. Ibyo byatumye abakora uburaya baciriritse babura uko bambukana ibicuruzwa byabo, ku buryo ngo bisigaye bikorwa n’abiyubashye (VIP) bavuye za Kigali.
Yakomeje agira ati: “Mbere twarambukaga tukajya gukorera amadolari muri MONUSCO. Nakoreraga umwe akampa amadolari 100 nkaza nkayifatamo neza n’umuryango, ndimo kuruhuka, nabona ari gukendera ngasubirayo. Ingaruka byatugizeho ni nyinshi cyane.”
Undi wiswe Macali waretse uburaya ngo arere abana be, yagize ati: “Ababukora ubungubu barahombye kubera ko abenshi bajyaga muri Congo, cyangwa se n’abagabo baturutse muri Congo bakaza babagana.
Njyewe ntabwo nakundaga kwambuka kubera ko nari mfite abana, nkajya ngira impungenge zo kubasiga mu nzu ariko Umunyekongo wazaga yambutse yampaga nk’amadolari y’Amerika 200.”
Abakora uburaya i Rubavu bijejwe kwegerezwa udukingirizo
Abakora uburaya muri aka Karere bavuga ko mu gihe bakomeje akazi kabo imbere mu gihugu, akenshi batabonera udukingirizo ku gihe iyo utwo bahabwa ku bigo nderabuzima twashize.
Xaverine, Perezidante w’abakora uburaya barenga 3,500 muri Rubavu, yavuze ko ari we ujya gufata udukingirizo ku Kigo Nderabuzima cya Gisenyi akadukwirakwiza muri bagenzi be.
Ati: “Hari ubwo mpagera ngasanga udukingirizo twashize tukamara n’iminsi ibiri twabuze. Gusa hari ubwo binanshobokera nkajya no ku bindi bigo nderabuzima.”
Yavuze ko kuba udukingirizo tutabonekera igihe badukenereye ndetse no kuri Kiyosike yashyizweho ikaba itacyegereye iseta nshya bakoreraho, hari abo byambura abakiliya n’abandi bikabashyira mu byago byo kwandura kuko bahuza ibitsina batikingiye.
Yavuze ko nubwo bahura n’izo mbogamizi, abenshi muri bo batangiye icyerekezo cyo kureka uburaya bakiteza imbere.
Dr. Ikuzo yavuze ko RBC ikomeje kwegereza udukingirizo aho bishoboka mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakora muri iki cyiciro ndetse n’abakiliya babo.
Ku rundi ruhande, abakora uburaya bavuga ko nta cyiza babubonyemo ari na yo mpamvu batangiye inzira yo kubureka.
Abagera kuri 30 bashinze koperative yigisha kudoda imyenda, mu gihe abandi barenga 50 bashinze ingo mu buryo bwemewe n’amategeko bakaba babanye neza n’abo bashakanye.