Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) nanone yongereye igihe ubuyobozi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni icyemezo cyatorewe ku busabe bwa Depite André Katambwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye, yemeza ko nta mpaka zagiwe.
Radio Okapi imusubiramo avuga ko nta mpaka zikwiye kugibwa kuri ubu butegetsi, buzwi nka ‘état de siège’, kuko imyiteguro y’inama yagutse izasuzuma iby’ubwo ibyabwo igeze kure.
Ariko Francine Muyumba wo mu mutwe wa Sena mu Nteko ya RDC, ni umwe mu bamagana ubu butegetsi.
Muyumba yabajije Minisitiri w’Ubutabera Rose Mutombo niba intego za ‘état de siège’ zaragezweho, kandi niba zitaragezweho impamvu yatuma ikomeza.
Minisitiri Mutombo yavuze ko nubwo hari ibyo leta yagezeho, imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo n’iyo mu mahanga ikomeje gukorera muri izo ntara.
Ati: “‘Etat de siège’ ntabwo yari igamije gukomeza kubaho by’igihe cyose. [Ariko] kugeza ubu ni bwo buryo bundi bwonyine buhuye n’imiterere y’ibikorwa bya gisirikare bihakorerwa mu guhangana n’ingabo z’abanzi”.
Imitwe y’inyeshyamba irenga 130, irimo n’umutwe wa M23 uvugwa cyane muri iki gihe, ikaba ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuva ku italiki ya 6 Gicurasi 2021, ni bwo Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakuyeho ubuyobozi bwa gisivile muri izo Ntara zo mu burasirazuba.
Hari nyuma y’ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byari byatangajwe na Leta muri izo Ntara muri Mata uwo mwaka.
Mu 2019 Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.
Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwa gisirikare bumaze kongererwa igihe inshuro zirenga 50.
Gusa muri raporo yawo yo mu cyumweru gishize, umuryango Amnesty International wavuze ko ibintu byarushijeho kuzamba kuva hajyaho ubwo butegetsi bwa gisirikare muri izo ntara.
Wasabye ko abayobozi ba RDC bakuraho ubwo butegetsi bumeze nk’ibihe bidasanzwe, “kuko buhonyora Itegeko Nshinga n’Amategeko Mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu”.
Tigere Chagutah, umukuru w’uyu muryango mu karere k’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, yavuze ko niba Perezida Tshisekedi atabukuyeho, “abadepite bagomba kwanga ubusabe bushya bwa leta ubwo ari bwo bwose bwo kubwongerera igihe”.
Nta cyo leta ya Congo yatangaje ku mugaragaro kuri iyo raporo, ntiyanasubije ku busabe bwa BBC Gahuzamiryango bwo kuvuga kuri iyo raporo.
BBC