Ishami ry’u Rwanda rya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ryatangaje ko ribitse miliyoni 242 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 271.6 z’amafaranga y’u Rwanda, yagenewe abikorera ariko akaba yarabuze abayakura mu isanduku ngo bayabyaze umusaruro.
Byagarutsweho mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu biganiro by’ubucuruzi byahuje a banyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera (PSF), abakozi ba AfDB n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda Aïssa Touré, yatangaje ko buri mwaka iyo banki igena miliyoni ziri hagati ya 100 na 150 z’amadolari y’Amerika agomba gusaranganywa abikorera.
Yavuze ko ikibabaje ari uko hari igice cy’ayo mafaranga cyagenewe u Rwanda kimaze imyaka myinshi kiryamye kuri konti za AfDB kuko cyabuze abaza kugisaba.
Ati: “Ibi bivuze ko abikorera batazi ibyo iyi banki irimo gukora mu kubatera inkunga cyangwa se bakaba batujuje ibisabwa. Twatekereje ko ari ingirakamaro kugira ibi biganiro kugira ngo tubagaragarize tunabasobanurire ibyo dukora.”
Yakomeje avuga ko AfDB isanzwe izwi cyane mu mishinga itera inkunga za Guverinoma, ariko ngo si ho igeza amaboko gusa kuko ishyigikira n’abikorera mu nzego zinyuranye nk’urw’ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gazi, inganda n’izindi.

Inkunga AfDB yageneye u Rwanda muri rusange ibarirwa muri miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika, aho 12% byayo ari byo byagenewe abikorera.
Mu gihe ibigo bito n’ibiciriritse ari byo bigize igice kinini cy’ubukungu bw’Igihugu, AfDB yashyizeho uburyo bwo kubona inguzanyo zoroheje binyuze muri banki z’ubucuruzi, aho abikorera bo muri icyo cyiciro bashobora kubona kuri iyo nkunga mu gihe bujuje ibisabwa.
Bivugwa ko bamwe mu bikorera, by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubusanzwe bibagora kubona inguzanyo muri banki z’ubucuruzi.
Abagize amahirwe yo kubona izo nguzanyo na zo z’igihe gito, baba batanze ingwate ifatika kandi n’inyungu bagomba kwishyuraho ikaba iri hejuru.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF Faustin Karasira, yavuze ko kugera ku nguzanyo z’igihe kirekire bitanga umusaruro mwiza ku bikorwa by’ubucuruzi kandi na byo bikaba byatuma n’ibiciro ku masoko bigabanyuka.
Yagize ati: “Iyi ni yo nama ya mbere tugiranye na AfDB ndetse twabonye ko twaburaga amakuru ahagije ku nkunga yatugenewe. Twifuza ko abanyamuryango bacu bamenya kandi bakabyaza umusaruro aya mahirwe maze bakarushaho kwagura ubucuruzi bwabo.”
Ubuyobozi bwa AfDB buvuga ko inkunga bwageneye abikorera bo mu Rwanda ari iy’igihe kirekire, bakaba bayibona ku nyungu yo hasi. Umwihariko wayo ni uko izana n’ubusonerwe bw’imyaka itanu.
Abikorera bo mu Rwanda bakiriye neza iyo nkuru ibazaniye ihumure, bavuga ko bagiye gutangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe y’imbonekarimwe mu gihe igihugu gikomeje kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.


