Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu kurushaho kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nyungu z’ababituye.
Ayo masezerano arimo ajyanye n’ubutwererane mu kubaka inzu zigezweho kandi ziciriritse no guhererekanya ikoranabuhanga mu bwubatsi, ajyanye n’ubufatanye mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza ndetse n’ubufatanye mu kwimakaza iterambere ry’abagore.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri taliki ya 16 Gicurasi, nyuma y’ibiganiro byahuje abagize Komisiyo Ihuriweho yiga ku butwererane bw’ibihugu byombi mu nama ya kabiri yabereye i Harare muri Zimbabwe guhera ku wa Mbere.
Muri uwo muhango, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, mu gihe Zimbabwe yahagarariwe n’abayobozi batandukaye.
Ku masezerano ajyanye no kubaka inzu zigezweho kandi ziciriritse no guhererekanya ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’ubwubatsi, Zimbabwe yahagarariwe na Minisitiri ushinzwe Imiturire n’Imitungo ya Rubanda, Daniel Garwe.
Ku masezerano arebana n’uburezi bwa kaminuza, Zimbabwe yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga Frederick M. Shava, na ho ay’iterambere ry’abagore ihagararirwa na Minisitiri ushinzwe iterambere ry’abagore n’imishinga mito n’iciriritse Dr. Sithembiso G.G. Nyoni (MP).

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu bukungu, Politiki n’izindi nzego, bumaze gushinga imizi kandi bukomeje kwaguka.
Ati: “Ibihugu byombi bikomeje kwagura imikoranire mu rwego rw’ingufu, uburezi, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’izindi… Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe wubakiye ku ndangagaciro, umuco n’icyerekezo ibihugu byombi bihuriyeho.”
Minisitiri Frederick M. Shava, na we yongeyeho ati: “Dukeneye gukuraho imbogamizi zose zabangamira kurushaho guteza imbere no kwagura ubutwererane mu rwego rw’ubukungu. Mu gihe dutewe ishema n’ibimaze gukorwa ntidukwiye kwirara…”
Komisiyo ihuriweho yasoje inama ishimangiye ukwiyemeza kw’ibihugu byombi ko gufatanya mu mishinga ibyara inyungu mu iterambere ry’abaturage babyo.
Iyo Komisiyo nanone yashimye uburyo Zimbabwe yakiriye Inama ya kabiri y’Ubucuruzi n’Ishoramari yabaye hagati y’italiki ya 28 Werurwe n’i ya 1 Mata 2022, iboneraho gusaba u Rwanda gutegura inama ya gatatu mu gihe gito gishoboka.
Nanone kandi hashimwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhererekanya abarimu n’ubumenyi, aho u Rwanda rumaze kwakira abarimu 158 baturutse muri Zimbabwe baje gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Abagize Komisiyo baganiriye no ku zindi ngingo zirebana n’Akarere, harimo ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’Afurika.
Zimbabwe yongeye gufata mu mugongo Abanyarwanda nyuma y’imyuzure n’inkangu byahitaye abantu 130 mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi.




