Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), agaragaza ko gukubita urushyi Sushefu Mbonyumutwa nyuma bigashingirwaho hakicwa Abatutsi ari ikinyoma ahubwo ko ari gahunda yari yarateguwe.
Agaragaza ibimenyetso byerekana ko iyicwa ry’abatutsi mu 1959 yari gahunda yateguwe n’ababiligi na PARMEHUTU na APROSOMA.
Minisitiri Dr Bizimana yifashishije bimwe mu bimenyetso by’inyandiko z’amateka agaragaza ko uburyo kwica Abatutsi hashingiwe ku kinyoma cy’ubutegetsi byari byaragizwe gahunda ya Leta ya PARMEHUTU na MRND ari nabyo byabaye umusozo wo gukorera Jenoside Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu ntara y’Amajyepfo.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo Munyengaju Mimosa imboni y’akarere ka Kamonyi muri Guverinoma, intumwa za rubanda mu nteko inshingamategeko, inzego z’umutekano ndetse n’imiryango ifite ababo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Kamonyi.
Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko akaga u Rwanda rwagize ari kugira ishyaka ryumva ko igihugu ari icy’abantu bamwe.
Minisitiri Dr Bizimana yerekana ko gukorera jenoside abatutsi mu 1994, ari umusozo wa politiki yo gutoteza no kwica Abatutsi yatangijwe na PARMEHUTU na APROSOMA kuva muri 1959.
Mu 1959, asobanura ko hakwijwe urwitwazo ko umusushefu (Sous Chef) Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi mu Byimana (Ubu ni mu karere ka Ruhango).
Iyicwa ry’abatutsi ryabaye ryateguwe muri gahunda ya PARMEHUTU bishyigikiwe n’abakoloni b’Ababiligi.
Tariki 08 Nyakanga 1959, Minisitiri Dr Bizimana agaragaza ko Mbonyumutwa yari atarajya mu misa mu Byimana ahubwo ko yayigiyemo mu kwezi k’Ugushyingo 1959.
Ati “Missa Mbonyumutwa yayigiyemo tariki ya 01 Ugushyingo 1959”.
Tariki 8 Nyakanga 1959, Gitera Joseph yanditse urwandiko yandikira Ababiligi, ababwira ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abahutu n’abatutsi, kandi ko kugira ngo gikemuke, ari uko hameneka amaraso kandi ko azamenwa nka kabuza.
Ati “Si impanuro Gitera yatangaga ahubwo yagaragazaga umugambi bari bafite wo kurimbura abatutsi”.
Tariki 05 Gicurasi 1959, ishyaka rya PARMEHUTU ryakoresheje amahugurwa y’injijuke zihagarariye PARMEHUTU mu gihugu hose kandi abera i Gitarama muri TRAFIPRO, bigishwa amatwara ya PARMEHUTU na Aprosoma.
Abitabiriye amahugurwa bamenyeshejwe ko bagomba gutora abashinzwe icengezamatwara (Secretaires propagandistes) ariko bategeka ko hatorwa abazi igifaransa kuko inyandiko nyinshi zandikwaga muri urwo rurimi.
Muri buri komini hagomba gutorwa abantu 10 bagahugurwa, kandi bakajya kubwira abaturage icyo bagomba kuzajya bakora no kubereka ko igihugu ari icya Gahutu.
Muri ayo mahugurwa ni ho babwiwe ko igihe nikigera bazabimenyeshwa. PARMEHUTU yababwiye ko nibashaka kwikiza umwanzi bazabikora, hanyuma abo bantu bajya kubyigisha no mu baturage.
Uko ibintu byakorwaga muri icyo gihe, amashyaka yahanganaga hagati yayo, abayoboke ba UNAR bahuraga n’aba APROSOMA bakabakubita.
Uru rugomo rwakorewe Mbonyumutwa, rwakozwe muri ubwo buryo.
Akomeza avuga ko imitwe y’abayoboke b’amashyaka yageze no muri Kamonyi, yahura ikarwana.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko abasore bakubise Mbonyumutwa bafashwe bagafungwa ariko ko ibyo bitajya bivugwa.
Ati “Abasore bafashe Mbonyumutwa bakamukubita ni Rwajekare, Sentama n’abandi barafashwe barafungwa ariko ibi ntibijya bivugwa”.
Abakoreye Mbonyumutwa urugomo barafashwe baraburanishwa bakatirwa umwaka umwe w’igifungo.
Kwica abatutsi byari muri gahunda kuko tariki 02 Ugushyingo 1959, abarwanashyaka ba PARMEHUTU bahise bateranira kuri teritwari ya Gitarama, bahageze bavuga ko bashaka kwirukana abatutsi barangirwa.
Shefu Gashyagaza yatewe n’igitero kigizwe n’abantu 100 baramutwikira bagamije kumenesha no kwica abandi batutsi.
Icyo gihe Shefu Gashagaza yatwaraga Ndiza naho Mbonyumutwa akahaba nka Sushefu
Shefu Haguma watwaraga Sheferi ya Marangara bamuteye tariki 3 Ugushyingo basanga yabimenye ahungira kwa Adiminisitarateri Rheinard i Gitarama nyuma ahungira mu mahanga.
Bamaze kumubura bamutemeye imirima y’urutoki n’ikawa zirenga 500 n’ibindi.
Tariki 4 Ugushyingo 1959 hishwe Sushefu Ruhinguka wayoboraga susheferi ya Mushubati n’umuhungu we ndetse na Pierre Mututsi wari umujyanama wa Shefu Haguma.
Avuga ko hari abatutsi bagerageje guhinduza indangamuntu hagamijwe guhindura ubwoko kugira ngo barebe uko iminsi yakwicuma.
Kamana Claver wavukaga i Runda mu karere ka Kamonyi ari naho yari atuye, yari umucuruzi akaba na rwiyemezamirimo w’umuherwe w’inshuti ya Perezida Habyarimana ari nayo mpamvu yahabwaga amasoko kubera ubutoni bwe ku butegetsi bwariho.
Uyu azwiho kuba yarajyaga atanga amabwiriza ayahawe na Habyarimana. Tariki 25 Nyakanga 1983 yandikiye perefe wa Gitarama amubwira ko bamwe bamwita umututsi kandi atari we.
Tariki 08 Nzeri 1983, Perefe yandikiye Burugumesitiri amusaba gusuzuma ikibazo yagejejweho na Kamana, amusubiza ko ari umuhutu ikibazo kiba kirarangiye.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana agaragaza ko hari abatutsi bahinduraga ubwoko bwabo kugira ngo bashobore kugira amahirwe bageraho nko mu bucuruzi, mu burezi no mu nzego z’umutekano.
Akomeza avuga ko tariki 14 Gashyantare 1964, Burumesitiri wa Mukingi, Ntiyamira Theresphore, yavuze ko muri komini ye ikibazo cy’abatutsi gikomeye.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku bwicanyi bwakorewe abatutsi mu karere ka Kamonyi aho bwagizwemo uruhare rukomeye n’uwari Burugumesitiri Akayesu Jean Paul.
Mu rubanza rwe rwabereye Arusha, ni bwo bwa mbere urukiko rwemeje ihame rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira abagore ba Kamonyi bashoboye kugaragariza urukiko ubugome abagore b’abatutsi bakorewe nko gusambanywa mbere yo kwicwa n’ibindi.
Icyo gihe ngo urukiko rushingiye ku buhamya bw’aba bagore, rwemeje gusambanya abagore muri jenoside ari indi ntwaro yakoreshejwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Mu buhamya wa Katabirora Jean Bosco wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ashima imbaraga zashyizwe mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.
Ku ikubitiro ashima Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.
Katabirora avuga ko mu 1990 urugamba rutangiye, abatutsi batangiye guhigwaga, bitwa ibyitso ariko ngo mu byo yiboneye nuko urwango rwakomeje, umututsi akangwa.
Yagize ati “Hari abatubwiraga ngo njye nzabarya izuru, bivuze ko hari icyo bateguraga”.
Avuga ko nta muntu wambukaga komini ngo ajye mu yindi atabisabiye Laissez passe.
Ahamya ko abatutsi bakomeje kugira ibibazo ariko haba hari uwagiye gushakira ubuzima ahandi, abandi baragiye mu nkotanyi bikaba ibibazo cyane.
Bikarushaho iyo nta muhungu wabaga ari mu rugo yaragiye gushaka akazi.
Mu 1994, mu yahoze ari komini Taba yayoborwaga na Akayesu Jean Paul, ngo yavuye mu nama araza akora hasi (Kwica).
Tariki 19 Mata 1994 saa kumi n’ebyiri hatambutse ubutumwa buvuga ko muri G.S Remera Rukoma bahafatiye inkotanyi.
Ahamya ko ari bwo yatangiye ubundi buzima ari ko Imana igenda imukura mu maboko y’abishi.
Rutsinga Jacques wari uhagarariye imiryango yashyinguye, yavuze ko aho bakura imibiri bigaragaza urupfu rw’agashinyaguro abatutsi bishwe.

Ati “Bigaragaza ko uwishwe atari umuntu wo kubahwa….”.
Ashima Inkotanyi zahagobotse zikarokora abari bakiriho, ubutegetsi bwicaga abo bwakarengeye, bugasezererwa burundu.
Avuga ko umunyarwanda yasubijwe agaciro bityo akaba uwo kubahwa.
Akomeza agira ati “Gushyingura mu cyubahiro abacu, ni ibyo kubahwa”.
Yongeraho ati “Nta muntu wakoze Jenoside ufite agaciro, nta nako ateze kuzagira”.
Kabanda Calixite, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), avuga ko kwibuka ari umwanya ukomeye by’umwihariko ku barokotse.
Ati “Ni umwanya dusubiza amasomo inyuma tukibuka abacu bazize uko bavutse”.
Urwibutso rw’akarere ka Kamonyi rwubatse mu Kibuza cya Nkingo, ruruhukiyemo imibiri 47,507 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Kamonyi, hakiyongeraho indi mibiri 6 yashyinguwe mu cyubahiro ku Cyumweru.
Urwibutso rw’akarere ka Kamonyi ruhuza amateka y’akarere ka Kamonyi by’umwihariko mu yahoze ari komini Taba, Mugina, Rutobwe, Kayenzi n’ahandi.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yavanywe mu mirenge 10 mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi.


