Umunyarwanda Gakuba Felix yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), asimbuye Ron Weiss wakiyoboraga guhera mu 2017.
Gakuba ni impuguke mu bijyanye n’amashanyarazi n’ubukanishi (electro-mecanics), akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Gutunganya Ingufu (EDCL) kibarizwa muri REG.
EDCL ni kigo gishinzwe kongera ishoramari mu iterambere ry’imishinga mishya ibyara ingufu, gutunganya ibikorwa remezo bikenewe byoroshya ikwirakwizwa ry’ingufu ndetse no gukora igenamigambi rihamye rifasha kugeza ingufu ku baturage bigendanye n’icyerekezo cy’Igihugu.
Icyo kigo gikorana n’icya EUCL gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu mu guharanira kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo gucanira abaturage bose bitarenze mu 2024.
Gakuba ugiye kuyobora REG nk’Ikigo gikuriye ayo mashami, afite ubunararibonye bw’imyaka ikabakaba 20 mu rwego rw’ingufu yagiriye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Imirimo inyuranye yakoze muri urwo rwego ihera ku ijyanye na gahunda yp gukwirakwira amashanyarazi, gutunganya ingufu n’imiyoboro, ndetse no kuyobora imishinga.
Mbere yo gukora muri EDCL, Gakuba yari Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ibikorwa remezo byambukiranya imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uyu muyobozi yanakoze mu yahoze ari ELECTROGAZ, urwego rwari rushinzwe Ingufu n’Amazi mbere y’uko bitandukanywa bikagirwa ibigo bibiri byigenga.
Muri ELECTROGAZ, Gakuba yakoze mu mishinga inyuranye ijyanye no gusana imiyoboro y’amashanyarazi yangiritse ndetse no kubaka imishya.
Ron Weiss asimbuye we akomoka mu Gihugu cya Isiraheli, akaba yaratangiye kuyobora REG muri Gicurasi 2017.
Mbere yo guhabwa izo nshingano, weiss yabaye Visi Perezida ushinzwe Imishinga y’Ubwubatsi n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu Kigo gishinzwe Amashanyarazi cya Isiraheli (IEC).
