Perezida Kagame yashimye abayobozi bifatanyije n’u Rwanda nyuma y’ibiza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abayobozi bo mu bice bitandukanye byo ku Isi bohereje ubutumwa bwo gufata mu mugongo Abanyarwanda nyuma y’ibiza byahitanye abaturage barenga 130.
Ibyo biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 3 Gicurasi, aho inkangu n’imyuzure byibasiye Uturere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Uretse abapfuye, hakomeretse abarenga 90 mu gihe inzu zirenga 6200 zasenyutse, bituma abantu barenga 9000 bava mu byabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Turashima ubufatanye n’inkunga mwagaragarije Abanyarwanda. Mu gihe duharanira gusana ibyangiritse no kugenera ubufasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzarenga izi ngorane.”
Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yasuye bimwe mu bice byibasiwe n’ibiza, ageza ku baturage ubutumwa bubahumuriza, anabasaba kwihangana mu gihe harimo gushakwa ibisubizo birambye.
Perezida Kagame yabanje kwihanganisha abo baturage abamenyesha ko Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’imibereho igoranye barimo, aho batakibasha gukora nk’ibyo bikoreraga.
Ati: “Icyanzanye hano byari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”
Yijeje aba baturage ko bishobotse mu gihe gito gishoboka abo bishoboka ko basubira mu byabo bazaba bashobora gutaha mu gihe abenshi bacumbikiwe ku masite yateguriwe kubakira by’agateganyo.
Yababwiye ko icy’ingenzi kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ihanganye no guharanira ko abasizwe iheruheru n’ibiza babasha kugira ubuzima no muri iki gihe batari mu ngo zabo, aho badashobora kwikorera imirimo bari basanzwe bakora ngo bitunge nk’uko bisanzwe.
Yakomeje agira ati: “Ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe. Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi.
Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, ababyeyi babo n’abandi. Ibyo byose turabyihutisha mukomeze mutwihanganire.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ntacyo abayobozi bashoboraga gukora kugira ngo babuze umwuzure n’imvura nyinshi kugwa, gufasha abariho biri mu nshingano zabo kandi bagomba kubikora.