03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Kayonza: Ikibazo cy’amazi i Murundi cyavugutiwe umuti

16 May 2023 - 08:10
Kayonza: Ikibazo cy’amazi i Murundi cyavugutiwe umuti
Share on FacebookShare on Twitter

Akarere ka Kayonza kari kamenyereweho kubura amazi, kakibasirwa n’amapfa ariko kuri ubu   icyo kibazo cyavugutiwe umuti, ari abantu ari n’amatungo bagejejweho amazi meza.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu Kigo cya RAB ibinyujije mu mushinga KIIWP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi IFAD, hirya no hino mu Mirenge y’Akarere ka Kayonza hagejejwe amazi meza hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’amapfa ndetse n’amazi yo kuhira amatungo.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi, mu Kagari ka Buhabwa batangaza ko umushinga KIIWP wabagejejeho amazi ku buryo ubungubu abantu batakivoma amazi mabi mu binamba aho mbere bajyaga bayahuriraho n’amatungo. 

Umwe mu batuye mu Kagari ka Buhabwa, yatangarije Imvaho Nshya ko kuva Leta y’u Rwanda yabagezaho umushinga KIIWP baciye ukubiri no kubura amazi, ku buryo ubu icyo kibazo bavuga ko cyavugutiwe umuti.

Joseph Sali utuye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza yavuze ko mbere y’uko bahabwa amazi meza bari babayeho nabi, ariko ko kuri ubu bayabonye bameze neza.

Ati: “Mbere twari dufite ubuzima bubi dufite ikibazo cy’amazi, byabaga ari igihe cy’imvura twavomaga mu mikoki aho amazi yagiye areka, ni yo twakoreshaga, twashoraga inka mu gishanga byabaga ari igihe cy’izuba, uwashoraga inka ni we wazamukanaga amazi, ayazanye mu rugo ari litiro eshanu kuko ntawazamukanaga litiro 10 cyangwa 20.

Twashimye Leta yadufashije idushyiriraho idamu amazi twafataga atemba ku musozi ni yo yajyaga muri iyo damu. [….] Leta itwitaho ituzanira aya mazi meza cyane, batuzanira nayikondo, ubu tuvoma amazi meza”.

Mukarugwiza Denise utuye mu Mudugudu wa Gakoma wari uje kuvoma yavuze ko mbere yo kubona amazi meza yavomaga mu idamu, aho amazi yari mabi yari ibiziba kandi n’inka zihashoka. Iyo inka zabaga zabatanze ku iriba amazi yabaga asa nabi.

Tuyambaze Emmy wari uje kuvoma kuri Nayikondo yatangarije Imvaho ko mbere bavomaga amazi mabi ndetse hakaba nubwo yakamaga.

Ati: “Mbere twavomaga mu bishanga, hakaba nubwo izuba ryavaga agakama burundu tukayabura, ariko aho batuzaniye aya mazi ni meza nta kibazo cy’amazi tugifite”.

Mahoro Elias utuye na we yavuze ko mbere kubona amazi byari bigoye Ati: “Mbere amazi twayasangiraga n’inka, zarashokaga zikandagira mu gishanga natwe tugakandagiramo tukavoma. […]  Ubu amadamu ntagikama, ahorana amazi.

Twavomaga amazi mabi ku idamu, ariko aho KIIWP itugejejeho amazi. Mu kwa 7 amazi yarakamaga twajyaga kuyashakira kure bikadutwara amasaha 2,5 cyangwa 3 akaba agejeje hano amazi, ntabwo tukirwanira amazi n’inka, zifite amazi yazo natwe tukavoma kuri nayikondo”. 

Umuyobozi wa Komite icunga amazi, Shyaka Sammuel yasobanuye ko mbere ya KIIWP bari bafite ikibazo cy’amazi yo gukoresha ndetse no kuhira inka.

Ati: “Twanywaga amazi amanuka mu misozi, tugakaraba amazi amanuka mu misozi, nta wambaraga imyenda y’igitare kubera yuko atabonaga amazi yo kuyimeshesha. Ayo mazi yahageraga yarakamaga izuba rivuye mu kwa munani […] KIIWP imaze kuhagera iduha amazi, kuri ubu kuba hari nayikondo inka ziruhirwa neza n’abantu bakavoma amazi meza.

Yongeyeho ko amazi avomwa n’ingo zigera kuri 83 naho inka zihashoka ziri hagati ya 800-1000 ku munsi.

Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Usabyimbabazi Madeleine yagaragaje uburyo bafashije abaturage gukemura ikibazo cy’amazi yari ingume.

Ati: “Hakozwe amariba yitwa nayikondo akoresha imirasire y’izuba agera kuri 20, ubu imirimo y’icyiciro cya 1 cy’umushinga tugeze nko kuri 98%. Amadamu twakoze yabashije guhunika amazi ahagije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko ako karere kakunze kwibasirwa n’amapfa, ariko ko umushinga KIIWP wabaye igisubizo.

Ati: “Ni akarere kakunze kwibasirwa n’amapfa ariko hari gahunda nyinshi Leta yagiye ishyiraho muri ibyo bice [….] abaturage barahinga bakeza. Nubwo hakiri izo ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

KIIWP uhereye mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu cyanya cyahinzwemo imbuto kuri Hegitari 1150, hashyizweho imashini zizamura amazi yuhira izo mbuto, ndetse n’abaturage babonyemo akazi.

Hari ibidamu bigera kuri 15 hakaboneka amazi yo kuhira inka, ariko ubu tugeze ku bidamu 26 biturutse ku mushinga KIIWP, hari ubwogero mu mirenge y’ubworozi, kano zo kuvomaho n’ibindi”.

Yavuze ko ari umushinga mwiza ugeze mu cyiciro cya 2, munini ufite impinduka nziza ku buzima bw’abaturage.

Advertisement
NYIRANEZA Judith

NYIRANEZA Judith

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.