RNMU yagaragaje intambwe imaze guterwa mu buvuzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza mu Rwanda (RNMU), buratangaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rw’ubuvuzi.

Dr Gitembagara Andrée, Perezida w’Ihuriro ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, aherutse kubigarukaho mu cyumweru gishize ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza.

Atangaza ko hari byinshi byo kwishimira ku ntamwe imaze guterwa mu guteza imbere abakora uyu mwuga.

Dr Gitembagara avuga ko uwo munsi wizihijwe hari byinshi bishimira birimo kuba abaforomo baravuye kuri 400 basaga nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi, ubu bakaba bakabakaba ibihumbi 15.

Atangaza ko atari ibyo gusa bishimira kuko urwego rw’uburezi mu bijyanye n’ubuvuzi na rwo rwazamutse.

Yagize ati “Nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi twari dufite abaforomo batagera kuri 500 kandi na bo udashobora kubabona, ari ukugenda ubashakisha.

Ubu tuvuga ko dufite imibare igera hafi ku bihumbi 15 by’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza. Ni ikintu cyiza cyo kwishimira”.

RNMU igaragaza ko mu gihe cyashize wasangaga mu rwego rwabo, umuforomokazi witwaye neza, wize neza yararangije icyiciro cya kabiri A2.

Ati “Ubu mu Rwanda hari abaforomo n’ababyaza bari mu cyiciro cy’abafite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD)”.

RNMU ivuga ko urwego rushyiraho amategeko agenga umwuga, inama nkuru y’abaforomo n’abaforomakazi (NCNM), rwashoboye guca akajagari mu mwuga wabo.

Yagize ati “Kera umuntu wese washakaga ubuzima yashoboraga kwitwa umuforomokazi cyangwa umuforomo akajya mu bitaro yamenya gukoropa, gukora amasuku mu bitaro agahita yitwa ko ari umuforomokazi, ibyo ntibikibaho”.

Atangaza ko kuba hari abaforomo bahembwa amafaranga ari munsi y’ayo bakabaye bahembwa bitewe n’icyiciro cy’amashuri bafite, ko ibyo byakorewe ubuvugizi.

Ubuyobozi bwa RNMU busaba ko buri muforomo, umuforomokazi n’umubyaza yajya yishimira ko Imana yamuhaye ubushobozi bwuko babasha gukiza cyangwa gusigasira ubuzima bw’abantu babagana.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE