Dr. Munyemana, Umunyarwanda wa 6 ugiye kuburanishirizwa i Paris

Nyuma ya Hategekimana Philippe wamenyekanye cyane ku izina rya Biguma ukomeje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rw’i Paris, Dr Sosthène Munyemana wari umuganga w’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni we uzakurikiraho.
Dr. Munyemana yitezwe kwitaba Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ku ya 13 Ugushyingo 2023, akazaba abaye Umunyarwanda wa 6 uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru aturuka mu butabera bw’u Bufaransa agaragaza ko uru rubanza ruri muri zimwe zimaze igihe zatinze kuburanishwa, cyane ko ikirego cya Dr. Munyamana wari umudogiteri i Butare cyatanzwe mu mwaka wa 1995.
Ku ikubitiro, Dr. Munyemana Sosthène yabajijwe n’Ubushinjacyaha mu mwaka wa 2011, ku ruhare ashinjwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Nyuma y’iperereza ryakozwe mu mwaka wa 2018, Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha byibasira inyokomuntu yasabye ko Dr. Munyemana wari impuguke mu kuvura indwara z’abagore akurikiranwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Uwo mwanzuro waje kwemezwa mu 2021, maze Urukiko Nyubahirizategeko muri Werurwe 2022 rwemeza bidasubirwaho ko urubanza rwe rwasubizwa mu Rukiko rwa Rubanda
Abunganira uyu muganga mu by’amategeko bagerageje kujurira basaba ko uwo mwanzuro wateshwa agaciro ariko biba iby’ubusa kuko bashingiraga gusa ku kuba urubanza rwaradindijwe, bityo umukiliya wabo akaba afite uburenganzira bwo kutaruburana.
Ibindi byaha Dr. Munyemana azisobanuraho ni ukugira uruhare no kwitabira inama zateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Bivugwa ko yafashije ku bushake Leta y’inzibacyuho, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ayishyigikira taliki ya 16 Mata 1994, nyuma y’iminsi 10 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.
Binavugwa kandi ko yagize uruhare nu gushyiraho za bariyeri n’amatsinda y’Interahamwe nk’uko bigaragara mu idosiye imwohereza mu rukiko rwa rubanda.
Nyuma y’igihe ageze mu Bufaransa, mu 2008 Dr Munyemana yabanje kwimwa ubuhungiro kubera ibyahwihwiswaga ko yasize akoze amahano mu Rwanda.
Impapuro zo kumuta muri yombi zanasabaga ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda zaroherejwe ariko mu mwaka wa 2010 ziteshwa agaciro.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu ni bwo yatangiye gukora akazi k’ubuvuzi mu Bitaro bya Villeneuve-sur-Lot biherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.
Mu myaka yashize, imanza enye z’abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni zo zaburanishirijwe mu nkiko zo mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko uyu mwaka uzasoza hamenyekanye umwanzuro w’ubutabera bw’aba bandi babiri ari bo Dr. Munyemana na Biguma.
Ubutabera bw’u Rwanda bwishimira ko hakomeje guterwa intambwe nziza mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, ariko bugasaba ko n’abacyidegembya muri icyo gihugu bafatwa bagatangira kuburanishwa.