Umujyi wa Kigali watangaje ko ingo 5,812 zigomba gukurwa mu manegeka byihutirwa kugira ngo abazigize barindwe kuba bakwamburwa ubuzima n’ibiza biterwa n’imvura iteza inkangu n’imyuzure.
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe kugeza ku wa Kane taliki ya 11 Gicurasi 2023, bukaba bwaraje nyuma y’ibiza byatewe n’imvura yahitanye abaturage 131, ikangiza inzu zirenga 6,200 n’ibikorwa remezo bitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije itangazamakuru ko abenshi mu bari bacumbitse manegeka bakodesha batangiye kwimuka, bakaba barahawe amafaranga yo kwishyura ukwezi kumwe.
Kuri banyiri inzu bari banazituyemo barimo guhabwa amezi atatu. Muri izo ngo 5, 812, Umujyi wa Kigali uvuga ko izigera ku 2,332 ari zo zakodeshaga mu manegeka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko ingo 361 ari zo zamaze kwimuka, yongeraho ko ibikorwa byo gukura abaturage mu manegeka bikomeje mu gihe n’imiyoboro y’amazi igenda isukurwa mu buryo buhoraho.
Yagize ati: “Abayobozi b’Inzego z’ibanze bakwiye gutanga amakuru ku nzu n’ibikorwa remezo biri mu manegeka, n’abagizweho n’ibiza. Itsinda rishinzwe ubugenzuzi rikomeje gushakisha abakeneye ubufasha bwo kwimuka mu buryo bwihuse.”
Rubingisa yavuze ko abaturage batuye ku misozi ihanamye bagomba kimuka cyangwa bakavugurura imiturire yabo hashingiwe ku miterere y’ubutaka batuyeho, hamwe n’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije n’ay’imyubakire iboneye.
Akomeza agira ati: “Hari no gukorwa ubugenzuzi mu kugaragaza abari ahantu hari hafi yo kuba mu manegeka, nk’aharengerwa n’amazi no mu bishanga.”
Rubingisa yasabye abaturage b’Umujyi wa Kigali kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi na za ruhurura. Ati: “Iyo iyo myanda igeze mu bishanga ibuza amazi kwinjira mu butaka. Nyuma yo gufunga inzira z’amazi, hakurikiraho imyuzure yangiza ibikorwa remezo n’ibihingwa.”
Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa ibibanza 24,404 byubatswemo inzu 27,000 ziri mu mangaka, nubwo ziri ahantu hagenewe imiturire mu Mirenge 35 y’Uturere dutatu tugize Umujyi.
Abashinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ahantu hitwa mu manegeka kubera ko hagaragaza ibyago byo gushyira ubuzima bw’abaturage bahaturiye mu kaga nko mu bishanga, ahantu hahanamye, ahari imisozi itenguka, n’abatuye muri metero 10 uvuye ahari ibyobo bifata amazi.
Ahandi hafatwa nko mu manegeka ni ibice byemerewe guturwamo ariko hakaba hari imiturire y’akajagari bikaba bituma ubuzima bw’abahatuye burushaho kujya mu kangaratete cyane cyane bikaba byagorana kuhagera igihe habayeho ibihe bidasanzwe.
Ahantu hose hatari ibikorwa remezo by’ibanze nk’ibyobo bifata amazi y’imvura n’imiyoboro yayo, imihanda mizima, inzira z’abanyamaguru, n’ibikorwa bikumira myuzure n’ibindi biza haba hari mu manegeka nk’uko biteganywa n’Umujyi wa Kigali.
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye umushinga wo kuvugurura imiturire mu bice byari bisanzwe birimo akajagari, hagamijwe kugabanya ibyago bituruka ku manegeka.
Ni umushinga wateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari 76 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ahabarizwa y’akajagari mu Karere ka Nyarugenge, aka Gasabo n’aka Kicukiro hazagezwa ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda, inzira z’abanyamaguru, za ruhurura, amatara yo ku mihanda, amashanyarazi, ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri, amazi meza n’ibindi byose bikenewe mu korohereza abaturage kubaho ubuzima bwiza.
Kuri ubu uduce tw’akajagari twamaze gutoranywa harimo aka Mpazi muri Nyarugenge, Gatenga muri Kicukiro, Nyagatovu na Nyabisindu twombi duherereye mu Karere ka Gasabo. Iyi gahunda igamije kunoza imiturire y’utujagari hagabanywa umubare w’abimurwa.
