Kayonza: Abahinzi bishimira ko gufata neza ubutaka byabahinduriye ubuzima

Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, Akagali ka Cyabajwa, Umudugudu wa Rugwagwa bavuga ko gahunda yo gufata neza ubutaka yabahinduriye ubuzima babasha kweza, kuko amaterasi yatumye ubutaka bwabo bubungabungwa ntibutembanwe n’isuri, kandi umusaruro ukiyongera.
Ayo materasi yatunganyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga KIIWP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi IFAD hagamije guhangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira ako gace by’umwihariko mu Murenge wa Ndego.
Uretse kongera umusaruro w’imyaka kuri ayo materasi hanaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti bigaburirwa amatungo, umukamo ukiyongera bigafasha kwiteza imbere no kunoza imirire.
Uwambajimana Rachel utuye mu Mudugudu wa Rwankuba mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza avuga ko imyaka yabo isa neza kubera guhuza ubutaka bugacibwaho n’amaterasi y’indinganire.
Yagize ati: “Imyaka ni myiza biragaragara ariko icyatumye iba myiza cyane, amaterasi y’indinganire yatugiriye akamaro. Mbere batarazana amaterasi, imvura yaragwaga ubutaka bwose bukajya mu kabande n’imyaka yose ikajya mu kabande, ariko kubera aya materasi yatugiriye akamaro cyane, ubu tureza. Ibigori birera, amashaza, ibirayi n’ibihwagari bivamo amavuta”.
Uwambajimana yongeyeho ko ubu haciwe amaterasi Leta ibinyujije mu mushinga KIIWP, bituma bihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Ati: “Kubera amaterasi birashoboka kuko tunasagura tukagemurira amasoko tukanakuramo amafaranga yo kwishyura adufasha mu mirimo y’umuhinzi.
Twateye ubwatsi ku miringoti y’amaterasi, Inka zacu zibona ubwatsi zigatanga umukamo uhagije, abana bacu bakanywa amata. Ikindi kandi abantu bari bashoboye bafite imbaraga bagiye mu materasi barakora”.
Yanavuze ko bibafasha kubona ubushobozi bwo kwishyura mituweli, bajya mu bimina bakizigama kandi ko biyemeje guhinga kijyambere ntibavangavange imyaka.
Uzabakiriho Reuben utuye mu Mudugudu wa Nkuba I, Akagari ka Cyabajwa, mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza yatangarije Imvaho Nshya ko guhinga mu materasi bibaha icyizere cyo kubona umusaruro mwiza.
Ati: “Nubwo amaterasi tuyakorewe ariko dufite icyizere ikigaragara azaduha umusaruro uhagije. Mbere mu buhinzi bwacu, amazi yari yaraturembeje, ubutaka bwose bwaragendaga, imyaka ikamanuka yose ikigendera ntitugire umusaruro. Ku myumbati hazagaho 3, 4 none ubu mu materasi hazaho igera mu 10”.

Yanagarutse ku buryo amaterasi yagize impinduka ku bworozi kuko ubwatsi n’ibiti bigaburirwa amatungo byatumye umukamo wiyongera.
Ati: “Mbere yo kubona amaterasi inka yakamwaga litiro 2, 3 kuri ubu umuntu akama litiro 6”.
Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga KIIWP, Usabyimbabazi Madeleine yavuze ko ari umushinga wa Leta y’u Rwanda watewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga Ubuhinzi n’Ubworozi IFAD, agaragaza intego zawo naho ugeze ushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Umushinga wari ufite intego yo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurike ry’ibihe cyane cyane amapfa mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza”.
Yakomeje asobanura ko kubera Covid-19 habayeho kudindira kwa bimwe mu bikorwa ariko habayeho kongera igihe, ku buryo ubu ibikorwa byari biteganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga bigeze nko kuri 98%.
Usabyimababazi yasobanuye ko ubuso bwatunganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’Umushinga KIIWP cyatangiye mu 2019, cyagombaga gukora mu buryo bwihuse, ni imirimo yo gusana ibyogogo by’amazi byari byarangiritse kubera amapfa hagombaga gusanwa hifashishijwe guca amaterasi y’indinganire n’ubundi buryo bwo kurwanya isuri.
Ati: “Biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere hatunganywa Hegitari 1300, naho mu cyiciro cya kabiri hagatunganywa Hegitari 1950.
Gufata neza ubutaka harwanyijwe isuri ku buso bwa Hegitari 1300 hakoreshwa amaterasi y’indinganire, hatewe ibiti by’imbuto 440.000; hakozwe amadamu 15 hanacukuwe amariba ya nayikondo 20 akoresha imirasire y’izuba”.
Usabyimbabazi yavuze ko mu kurwanya amapfa hakozwe amaterasi y’indinganire hirya no hino ku misozi, banongeramo ifumbire y’imborera yongera intungagihingwa mu butaka kandi igafasha ubutaka kugira ubushobozi bwo kubika amazi n’ishwagara igabanya ubusharire bw’ubutaka kimwe no guhinga kijyambere bakoresha imbuto nziza, gushyiramo inyongeramusaruro, gusasira, guhinga ku gihe binyuze mu mashuri yo mu murima bifasha kuzamura umusaruro.
Yavuze ko icyiciro cya mbere cyari cyatewe ingengo y’imari ya miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, icya kabiri cyatangiye cy’imyaka 6 gifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 61 z’amadolari, umushinga wose biteganyijwe ko mu gihe uzamara uzatwara miliyoni 85 z’amadolari y’Amerika.
Umushinga KIIWP ukorera mu Mirenge icyenda kuri 12 y’Akarere ka Kayonza.



