Hateganyijwe igabanyuka ry’imvura mu Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 11 kugeza 20 Gicurasi 2023, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izagabanyuka.
Muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 80.
Icyo kigo gikomeza gitangaza ko imvura iteganyijwe kugabanuka cyane ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya mbere gishize mu gihugu hose.
Imvura iteganyijwe
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 70).
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi ine (4) henshi mu gihugu. Iminsi iteganyijwemo imvura ni taliki ya 11, 13, no kuva 18 ugana mu mpera ziki gice, iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’ibiri n’iminsi itatu iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali naho iminsi iri hagati y’itatu n’ine iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi na Rulindo; iteganyijwe kandi mu Karere ka Nyaruguru no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Huye.
Imvura iri munsi ya milimetero 20 ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe ndetse no mu majyepfo y’Uturere twa Ngoma, na Bugesera.
Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.
Ingaruka ziterwa n’imvura iringaniye ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya muri iki gice, imyuzure ahantu hegereye imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi, ahantu hahanamye hatarwanyije isuri n’izindi mpanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.
Meteo Rwanda ikaba igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu na Gatsibo.

Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.
Mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Bugesera, mu burengerazuba bw’Uturere twa Gasabo na Ngoma, mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu no mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’italiki ya 11 n’iya 20 Gicurasi mu Rwanda.