Paris Saint-Germain yongerewe igihe cyo kwamamaza u Rwanda

Nyuma y’uko u Rwanda runyuzwe n’imyaka itatu ishize Ikipe ya Paris Saint-Germain yamamaza gahunda ya Visit Rwanda, amasezerano yongerewe kugeza mu 2025.
Ni amasezerano agamije gukomeza kumurikira Isi u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo ku mugabane w’Afurika, guhuza umuco, guhanga udushya, no kurushaho kumenyekanisha icyayi n’ikawa by’u Rwanda.
Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwahindutse icyerekezo gikunzwe ku Isi mu rwego rw’ubukerarugendo. Ni iwabo w’ingagi zo mu misozi ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iwabo w’inyamaswa 5 nini ziba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukerarugendo, imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwimenyekanisha nk’icyerekezo kigezweho mu Karere zatumye rwongera gusubirana ikuzo rwahoranye mu 2019.
Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo n’abanyamahanga barenga miliyoni imwe, binjije hafi kimwe cya kabiri cya miliyari y’amadolari y’Amerika.
Intego ihari ni iyo kwinjiza nibura miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika bitarenze mu mwaka wa 2025, bityo kongera ubufatanye n’ikipe ya PSG byitezweho kugira uruhare rukomeye.
Ingingo yo guhanga ibishya muri ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na PSG yahamijwe binyuze mu birori by’umugoroba wabanjirijw umukino wahuje Paris Saint-Germain n’ikipe ya Olympique Lyonnais kuya 2 Mata.
Ibyo birori byabanjirije uwo mukino wiswe “Umukino w’Umurage w’u Rwanda”, byitabiriwe n’abahanzi nyarwanda Christopher Muneza na Weya Viatora, bakaba barabonye umwanya wo gutarama mbere y’uko uwo mukino utangira.
Icyo kirori cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakinnyi na rurangiranwa wa PSG Luis Fernandez.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) Michaella Rugwizangoga, yagize ati: “Hari byinshi biri mu masezerano hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain birenze kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo n’ishoramari.
Agamije kurema ubufatanye mu muco, imideli, ubugeni n’ubuhanzi, no guteza imbere umupira w’amaguru byose bikaba ari ingirakamaro kuri twe.”
Yakomeje avuga ko iyo kipe iha u Rwanda urubuga ruhebuje rwo kugaragariza amamiliyoni y’abafana ba yo ku Isi ibyiza rwihariyeho. Ati: “Twishimiye kuba tubashije gukomeza ubu bufatanye no gukora ibiruseho dufatanyije.”
Umuyobozi ushinzwe abaterankunga ba PSG Cynthia Marcou, na we yongeyeho ko gukorana na Visit Rwanda byatumye iyo kipe yagura uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa.
Ati: “Dufatanyije twashyizeho uburyo bwo guhanga udushya usanga abakinnyi n’Abambasaderi bacu bose bagiramo uruhare. Ibikorwa nk’ibyo bizamura isura y’u Rwanda nk’igihugu kireba kure, kandi bikazamura izina ry’Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”
Guhera mu 2019, ubwo bufatanye bukomeye hagati ya Paris Sain-Germain na gahunda ya Visit Rwanda bwarushijeho gushinga imizi binyuze mu mishinga ihebuje yagiye ikorwa ikajyana no guhanga udushya.
Abakinnyi nka Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler, Thilo Kehrer n’abahoze bakinira iyo kipe barimo Youri Djorkaeff, Rai, Ludovic Giuly na Juan Pablo Sorin, basuye u Rwanda bibonera ubutunzi rufite rwiteguye gusangiza abarusura.
Ubuyobozi bwa RDB bubashimira ingendo zitazibagirana bagiriye mu rw’imisozi Igihumbi.
Uko gusura u Rwanda no kurugaragaza aho iyo kipe ikinira n’aho ikorera imyitozo, byatumye gahunda ya Visit Rwanda irushaho kumenyekana, abantu bakururwa n’amatsiko yo kumenya byinshi kuri iki gihugu gifite amateka ahambaye.
Abafana b’iyo kipe kandi bakomeje kuryoherwa n’icyayi n’ikawa by’u Rwanda, by’umwihariko bikaba bigaburwa kuri sitade PSG yakiririraho imikino.
Mu mwaka wa 2020, i Huye hafunguye PSG Academy, ishuri ryigisha abakiri bato barenga 100 umupira w’amaguru, muri abo bana harimo n’abafashwa n’Umuryango PSG Foundation.
Mu mwaka ushize habaye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abana biga muri PSG Academy bataruzuza imyaka 13, aha na ho u Rwanda rukaba rwaritabiriye ku nshuro ya mbere.

