Perezida Tshisekedi yateguje ingabo za EAC ko zishobora guhambirizwa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko niba nta musaruro ushimishije ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EACRF) zigaragaje mu burasirazuba mu kwezi gutaha zizasimbuzwa izo mu bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika.
Perezida Tshisekedi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri i Gaborone muri Botswana, mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Ingabo za EACRF zashyizweho n’abayobozi b’ibihugu bigize EAC muri Kamena mu 2022, intego nyamukuru ikaba iyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC bikaba byiza bishobotse hatabanje kubaho intambara.
Izo ngabo zikigera muri icyo gihugu hatangiye kugaragara impinduka kuko inyeshyamba za M23 zemeye kurekura ibice zari zarigaruriye zikabisiga mu maboko y’izo ngabo.
Ibice byinshi byari bimaze kugera mu maboko y’izo ngabo, ariko Guverinoma ya RDC yo yakomeje kugaragaza ko itanyuzwe n’uko ingabo za EACRF zitagabye ibitero kuri M23 ngo zizitsinsure.
Yavuze ko Umutwe wa EACRF ushobora kuzava burundu ku butaka bwa DR Congo mu kwezi gutaha kwa Kamena (6) ubwo uzaba urangije manda yawo.
Perezida Tshisekedi abivuze nyuma yuko ku wa Mbere abayobozi b’ibihugu bya SADC bemeye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC, ahabarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 130.
Abayobozi bo muri SADC bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’izahara ry’umutekano muri ako gace, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’inyeshyamba za M23.
Ingabo za SADC ziteguye gutabara muri RDC ni izo mu mutwe w’ingabo uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu byo muri uyu Muryango.
Abo bayobozi banasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika imirwano “aka kanya” ndetse ikava mu bice yafashe “nta yandi mananiza”.
Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Uyu mutwe w’ingabo ufite inshingano zo guhagarara hagati y’impande zirwana, kujya mu bice M23 yavuyemo no kurwana n’inyeshyamba igihe bibaye ngombwa.
Leta ya Kinshasa yagiye yerekana ko itishimiye ko izi ngabo zitarimo kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23.
Kuva inyeshyamba za M23 zubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.
Nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye Umujyi wa Goma, mu kwezi k’Ugushyingo 2013 ni bwo M23 yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.