U Rwanda rwashimye umubano ukomeye rufitanye na EU

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yashimye umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), by’umwihariko ukaba ushimangirwa n’ubufatanye bwigariye rufitanye na buri gihugu kiwugize.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 38 y’Umunsi wahariwe u Burayi (Europe Day).

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byubatse umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo urwa Politiki, gushaka umuti urambye ikibazo cy’abimukira, ubucuruzi, iterambere ndetse n’umutekano. 

U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa EU w’ingenzi muri Afurika, cyane ko ari cyo gihugu uwo muryango wishingikirizaho cyane mu kubaka ubutwererane mpuzamahanga kuri uyu mugabane. 

Kuri ubu, umubano wa EU n’u Rwanda ushingiye ku butwererane mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, kubaka imijyi iramba, n’imiyoborere myiza. 

Hitongeraho n’ubufatanye mu kongera ubucuruzi n’ishoramari rikorwa ku mpande zombi bijyana n’ibiganiro bya Politiki bigaruka ku mutekano w’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ubutwererane bwo ku rwego rw’Akarere. 

Uyu munsi wateguwe ukanakirwa n’Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda,  wabaye mu gihe hanizihuzwa isabukuru y’imyaka 73 y’amasezerano ya Schuman yazanye ubumwe, ubufatanye n’amahoro mu baturge b’u Burayi. 

Visi Perezida wa Komisiyo ya EU Josep Borrell Fontelles, yavuze ko amasezerano ya Schuman arenze kwimakaza amahoro hagati y’Abanyaburayi gusa, ko ahubwo yabaye n’umusemburo wo kugahererekanya ku Isi yose.

Yagize ati: “Ahubwo ayo masezerano yagize u Burayi imbaraga ikomeye yo kwimakaza amahoro ku Isi nubwo kuri ubu itandukanye n’ibihe bya Schuman. Gusa amahoro yo akenewe kurusha uyu munsi kurusha ikindi gihe cyose.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice butandukanye by’Isi. 

Mu mpera z’umwaka wa 2022, uwo Muryango wemwje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE