Ubucuruzi butangizwa n’abagore bukomeje kwiyongera mu Rwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubucuruzi butangizwa na ba rwiyemezamirimo b’abagore bukomeje kwiyongera mu maka itanu ishize nk’uko bigaragazwa muri raporo yatangajwe n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB).  

Iyo raporo yasohotse mu cyumweru gishize yerekana ko ubucuruzi bwanditswe ku bagore bwavuye kuri 38% mu 2017 bukagera kuri 50% mu 2022, bikaba bifatwa nk’ikimenyetso cy’uburyo ihame ry’uburinganire rikomeje kwimakazwa mu rwego rw’abikorera.

Muri rusange umwaka wa 2022 wasojwe handitswe ubucuruzi bushya 93,764 burimo ubw’ibigo 18,692 by’imbere mu gihugu, ubwa ba rwiyemezamirimo 74,779 ndetse na 63 bw’ibigo byo mu mahanga. 

Raporo ivuga ko muri ubwo bucuruzi bwanditswe, “ubwa ba rwiyemezamirimo b’abagore bwiyongereye bukava kuri 38% mu 2017 bukagera kuri 50%, bikaba bishimangira akamaro ko kwimakaza iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi.”

Imibare y’iyo raporo igaragaza ko n’abagore b’abayobozi b’ibigo bakomeje kwiyongera kuko umwaka wa 2022 warangiye ibigo 39% bifite umuyobozi w’umugore na byo bikaba bishimangira uburyo abagore bakomeje kwitinyuka no kugaragaza ubushobozi bwo gufata inshingano ziremereye z’ubuyobozi. 

Raporo ya RDC igaragaza nanone ko mu mwaka ushize handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z’amadolari y’Amerika mu gihe intego yari iyo kwandika nibura ishoramari rya miliyari ebyiri z’amadolari. Ishoramari ryanditswe ryitezweho guhanga imirimo 57,627. 

Muri uyu mwaka wa 2023, RDB irateganya kwandika ishoramari rifite agaciro ka miliyari 3 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiliyari 3.3 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ishoramari riremereye ryakozwe mu Rwanda harimo irya BioNTech, ENI, Total Energies, Mövenpick, na ARISE. 

Mu bindi biboneka muri iyo raporo harimo kuba ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byariyongereye ku kigro cya 40.5% aho byavuye ku gaciro ka miliyari 2.1 z’amadolari y’Amerika mu 2021 kakagera kuri miliyari 2.9 z’amadolari mu 2022. 

U Rwanda rwishimira ko mu mwaka ushize rwabashije kwagura isoko ry’ibicuruzwa byarwo mu byerekezo bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Buhinde kandi ubutwererane bushingiye ku bukungu bukaba bukomeje kwagurirwa no mu bindi bihugu byaba iby’Afurika n’ibyo ku yindi migabane. 

Ishoramari ryose ryanditswe ryari rikubiye mu rwego rw’inganda, urwa serivisi z’imari ndetse n’ibikorwa by’ubwishingizi byari ku kigero cya 45.6%, bikaba byitezweho guhanga imirimo ingana na 38.5 by’izahangwa n’ishoramari ryose muri rusange.

Ishoramari ribarirwa ku kigero cya 77.3% ringana na miliyari 1.2 z’amadolari y’Amerika ryahise rikorerwa mu Mujyi wa Kigali hanyuma rindi ringana na 11.7% ringana na miliyoni 192 z’amadolari y’Amerika rikorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hagati aho, u Bushinwa n’u Buhinde ni byo bihugu biza imbere mu kugira umubare munini w’ishoramari ritaziguye byakoze mu Rwanda. Ibyo bihugu bivugwaho kuba byarashoye miliyoni 333.4 z’amadolari y’Amerika, muri rusange bihugu bifatanya n’u Rwanda bikaba byararushoyemo miliyoni 664 z’amadolari y’Amerika.

Ibindi bihugu byashoye mu Rwanda birimo u Bwongereza, Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE