Hakenewe miliyari 30 Frw zo kubakira abasenyewe burundu n’ibiza 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) bwatangaje ko hakenewe nibura amafaranga y’u Rwanda miliyari 30 kubaka inzu 3,006 zasenywe burundu n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu mu cyumweru gishize. 

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu taliki ya 3 Gicurasi, yasize itwaye ubuzima bw’abaturage 131 mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, inzu 3,006 zirasenyuka burundu ndetse n’izindi 3,200 zirangirika ku buryo izangijwe n’ibiza zose muri rusange zibarirwa mu 6,206. 

Umuyoobzi w’Agateganyo wa RHA Noel Nsanzineza yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’ibigo bishamikiyeho byatangazaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2023/24 izakoreshwa mu guteza imbere urwego rw’ibikorwa remezo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ni imbanzirizamushinga yagejejwe kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite  Nteko Ishinga Amategeko MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho, ku wa Mbere taliki ya 8 Gicurasi 2023.

Nsanzineza yasubizaga ikibazo cya Depite Omar Munyaneza wifuje kumenya ingengo y’imari yagenewe kubaka inzu zihutirwa zasenywe n’ibiza kugira ngo abagize Komisiyo bazabashe gukora ubuvugizi bashingiye ku makuru yizewe mu bizibandweho hategurwa ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/24.

Nsanzimeza yagize ati: “Uhereye ku nzu zasenyutse burundu, kubera ko ari zo zibabaje kurusha izindi, hakenewe miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo hashakwe igisubizo cyohuse mu Turere twose twagezweho n’ingaruka.”

Ku ngengo y’imari ikenewe muri rusange, yavuze ko kubaka nibura inzu imwe mu mudugudu w’Icyitegererezo bitwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 15 na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo kubaka inzu zirenga 6000 bisaba ingeno y’imari ihambaye cyane.

Yakomeje avuga ko kugira ngo bizorohe harimo urebwa uko icyo cyuho cyazibwa mu byiciro hakabanzwa ibikorwa byo gufashwa abagizweho ingaruka n’ibiza kurusha abanda, by’umwihariko abo inzu zabo zasenyutse burundu. 

Mu gihe hakirimo gushakwa ibisubizo birambye, ubuyobozi bwa RHA bwemeza ko abaturage basizwe iheruheru n’ibiza babaye bacumbikiwe by’agateganyo mu bigo by’amashuri, mu nsengero n’ahandi.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ishyireho ibikorwa remezo by’agateganyi birimo nk’ubwiherero bwimukanwa n’ibindi byangombwa bakenera bibafasha kubaho batekanye.

Hagati aho mu Karere ka Rubavu, nka kamwe mu Turere twagezweho n’ingaruka ziremereye z’ibiza, abaturage bibasiwe n’ibiza bakiriwe muri site zirimo iya Kanyefurwe, Rugerero na  Nyamyumba, mu gihe hari n’abandi bagiye bacumikirwa n’inshuti n’abavandimwe.

Izo site zicumbikiye abaturage 1,021 zigizwe n’amashuri n’insengero aho ibikorwa bisanzwe byakorerwamo byabaye bisubitswe kugira ngo babanze bitabweho. 

Kugira ngo icyo kibazo gikemuke harateganywa kubakwa site ya Inyemeramihigo hagashyirwa amahema 20, ubwiherero bwimukanwa, ibikoni batekeramo n’ibindi bikorwa remezo birimo n’aho babonera ubuvuzi bw’ibanze. 

Imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza ikomeje kugezwaho inkunga y’ibiribwa, ibyo kuryamaho n’ibindi byangombwa by’ibanze byabafasha gusunika ubuzima mu gihe hakirimo gutegurwa uburyo burambye bwo gutuza abo baturage mu nyubako zishobora kwihanganira Ibiza. 

Muri rusante abattu barenga ibihumbi 10 ni bo bacumbikiwe muri za site z’agateganyo, hakaba hakenewe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 110 yo gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Guverinoma y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu Turere twibasiwe n’ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. 

Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’Abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n’ingaruka z’ibiza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE