Umuhanzi Tom Close wasohoye album ya cyenda yise ‘Essence’ aca agahigo mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda ushyize hanze album nyinshi, atanga umwitangirizwa ku bandi bahanzi ashimangira ibigwi bye mu gihugu.
Uyu mu hanzi wahishuye ko yifuza ko iyi album yamufungurira imiryango akaba umwe mu bahanzi mpuzamahanga bari ku rwego rw’abakomeye muri Afurika.
Tom Close yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma yo gushyira hanze Album yise ‘Essence’ ikaba iya Cumi mu zo amaze gukora kuva atangiye umuziki mu 2005.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album igizwe n’indirimbo 13 zose ziri mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda gike mu rwego rwo kwagura ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande ariko ahamya ko ari impinduka yifuzaga gukora ku muziki we nyuma y’imyaka myinshi awumazemo.
Yagize ati “Urumva umuhanzi buri gihe ahorana igitekerezo cyo kuririmba, igihe cyarageze ndavuga nti ese ko maze gukora indirimbo nyinshi ni irihe tandukaniro ngiye gukora ubu? Hari n’urugendo rwo kuba mpuzamahanga abantu bahora badutuma ariko ntibaduhe impamba, nabitekerejeho nibaza icyo ngiye gukora gitandukanye n’ibyo nakoze mbere.”
Uyu muhanzi ahamya ko nubwo yari amaze igihe atunganya indirimbo nziza ariko yagombaga gutekereza icyo yakora gitandukanye n’ibisanzwe.
Tom Close yavuze ko ubwo yakoraga iyi album atigeze atekereza ko hari umuhanzi uwo ari we wese yifuzaga guhangana na we ahubwo yashakaga kugera ku rwego rw’abahanzi bakomeye muri Afurika.
Ati: “Ahantu nshaka kujya ni ahantu hari abahanzi nka ba Omah Lay, ba Davido nubwo bo bari kure ariko birashoboka.”
Tom Close ahamya ko gukora indirimbo 13 ziri mu Cyongereza bitari ugushyira hirya Ikinyarwanda, ahubwo ari ukwigomwa ikintu gishobora kumufasha kugera ku ruhando mpuzamahanga.
Yasabye abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda muri rusange gushyira umusanzu wabo kuri iyi album mu gihe bazaba baryohewe n’indirimbo ziyiriho. Yizeye ko album ye nshya izamufasha kwagura imbibi z’abakunzi be.
Abajijwe niba nta ngorane abona mu byo ashaka gukora byo kumenyekanisha umuziki we ku rwego mpuzamahanga, Tom Close yagaragaje ko nta cyagerwaho umuntu atitanzee.
Yakomeje ati “Biragoye ariko nanone ntabwo nabirekera aho. Nkeneye ubufasha bwa buri wese, ndabasabye mumfashe buri wese anshyigikire uko ashoboye.”
Ku ikubitiro Indirimbo zagiye hanze mu zigize album nshya ya Tom Close zirimo ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg ndetse na ’Don’t worry’.
Album ye yayikoranyeho n’abahanzi nka Wezi wo muri Zambia, A Pass wo muri Uganda, Sat B w’i Burundi, Riderman, Nel Ngabo, Bull Dogg na B Threy bo mu Rwanda.
Tom Close ahamya ko iyi album yagizweho uruhare n’abantu benshi barimo Producer Knox wayikoze, Bob Pro watunganyije amajwi yayo na Ishimwe Clement wakurikiranaga ikorwa ryayo.
Tom Close watangiye umuziki mu 2005, aho yakoze indirimbo ‘Mbwira’ yari kuri album yise ‘Kuki’ yasohoye mu 2008, nyuma yaje gukora izindi album zirimo ’Sibeza’, ’Ntibanyurwa’, ’Komeza Utsinde’, ’Ndakubona’, ’Isi’, ’Igikomere’ na ’So Fine’ yaherukaga gukora.


