FDLR muri RDC isembura ukutizerana- Guterres

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Manuel de Oliveira Guterres, yavuze ko kuba hari imitwe yitwaje intwaro nka FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) “bitera kutizerana n’amakimbirane hagati y’ibihugu byo mu Karere.”

Guterres yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku y’Abakuru b’Ibihugu na  Guverinoma bitabiriye inama yigaga ku ngamba zo kugarura amahoro n’umutekano muri RDC yateraniye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu taliki ya 6 Gicurasi 2023. 

Iyi nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi ku masezerano y’inama yateraniye i Addis Abeba muri Ethiopia taliki ya 24 Gashyantare 2013, ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Guterress yasabye imitwe yitwaje intwaro yose ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC gushyira intwaro hasi, abayigize bagatangira urugendo rwo gusubizwa mu buzima busanzwe kuko igihe kigeze ngo intambara n’urugomo bishyirweho iherezo. 

Yanasabye abayobozi ba Politiki n’imiryango itandukanye mu Karere guhagarika imvugo z’urwango no kwimakaza urugomo n’amacakubiri.

Yagize ati: “Nubwo hari ingufu zashyizwemo ku bufatanye, imitwe yitwaje intwaro irenga 130 irimo Abanyekongo n’abanyamahanga iracyakora muri iki gihe bikaba bibangamira umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari kose.”

Aha ni ho yahereye atanga urugero rwa FDLR imaze imyaka irenga 25 mu gikorwa by’iterabwoba byibasira RDC, u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere, ukaba ari umwe mu mitwe yagabanyije icyizere kiri hagati y’u Rwanda n’icyo  gihugu cy’abaturanyi. 

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga yabonye ubwihisho mu mashyamba ya RDC ari na ho ituruka ihungabanya umutekano w’u Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyindi mitwe y’abanyamahanga ibarizwa muri ako gace ni uwa ADF washinzwe n’abahunze Uganda, RED-Tabara y’Abarundi n’indi myinshi iyishamikiyeho.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko iyo mitwe hamwe n’ishingwa n’Abanyekongo umunsi ku wundi yagize uruhare rukomeye mu mfu z’amamiliyoni y’abasivili no kwangiza uburenganzira bwa muntu binyuze mu byaha byibasiye inyoko muntu birimo gufata ku ngufu abagore n’abana b’abakobwa. 

Guterres yakomeje agira ati: “Ndasaba imitwe yose yitwaje intwaro, mushyire intwaro zanyu hasi vuba mutangire gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.”

Yakomeje avuga ko ingabo za Loni zoherejwe muri icyo gihugu (MONUSCO) zizakomeza gukorana bya hafi n’ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Ati: “Nishimiye kuba abayobozi b’Akarere baremeje kwifashisha uburyo butari ubwa gisirikare mu ngamba zo kwambura intwaro inyeshyamba no kuzisubiza mu buzima busanzwe mu bihugu zaturutsemo. Kurwanya umuco wo kudahana na yo ni indi ntambwe y’ingirakamaro. Abakoze ibyaha mpuzamahanga byambukiranya imipaka bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yari ayihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard. 

Ni Inama yanitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe 

Moussa Faki Mahamat, Perezida Felix Antoine Thsisekedi Tshilombo wa RDC, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, na Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Santarafurika.

Umwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama harimo kwamagana imitwe yitwaje intwaro harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no gusaba Leta ya RDC kwamagana imvugo zihembere amacakubiri ndetse no gufasha mu maperereza ajyanye n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasiviri b’inzirakarengane.

Muri iyi nama, nk’uko bisanzwe Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana y’iki cy’intambara mu gihugu cye. 

Gusa Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Musa Faki Mahamat, yavuze ko gukomeza kwitana bamwana no kutavugisha ukuri ku muzi w’ikibazo cya Congo ntagisubizo bishobora gutanga mu gukemura ikibazo.

Yagize ati: “Sintekereza ko iki ari igihe cyo gukomeza kwitana bamwana bamwe bakomeza gushinja abandi, gukomeza kuzarira no guca hirya no hino. Mpereye ku byemezo byose byafashwe harimo n’iby’Afurika Yunze Ubumwe ndabasaba mwese ko twakwisuzuma nyabyo.”

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye ubufatanye bw’ibihugu, yongeraho ko umutekano w’Akarere ari inyungu ku bihugu byose.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE