Umubano w’u Rwanda na UK watsuwe mu iyimikwa ry’Umwami Charles III

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Gatandatu taliki ya 6 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’abayobozi baturutse mu mpande enye z’Isi yose mu muhango wo kwambika ikamba Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla.

Uyu muhango wabereye i Westminster Abbey uje ukurikiye undi uheruka kuba mu myaka 70 ishize, aho wabereye akaba ari na ho usanzwe ubera mu myaka irenga 900 ishize.

Mu masaha abanziriza uyu muhango, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza (UK) Rishi Sunak n’abandi banyacyubahiro batandukanye bitabiriye uwo muhango.

By’umwihariko amasaha y’uruzinduko mu Bwongereza amahirwe yo kurushaho gutsura umubano usanzwe uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza. 

Perezida Kagame, nk’Umuyobozi w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yanifatanyije n’abandi bayobozi mu nama y’uyu muryango.

Muri iyo nama, yibukije abayobozi bo mu bihugu bigize Commonwealth ko intego bahuriyeho ari ugukorera hamwe mu kongera amahirwe agenewe urubyiruko, cyane ko uyu muryango wiyemeje kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo by’abatuye  mu bihugu biwugize.

Umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla witabiriwe n’abantu barenga 2,2000 barimio n’abo mu muryango w’ibwami.

Umuhango waherukaga kuba wabaye mu 1953 ubwo himikwaga Umwamikazi Elizabeth II, ari na we ubyara Umwami Charles. 

Umwami Charles yatangaje ko kwimikwa kwe kudasobanuye ko agiye kugira abagaragu ahubwo ko yiteguye kuba umugaragu w’abandi. 

Yabigarutseho nyuma yo gusigwa amavuta matagatifu ashushanya ko ingoma ye ari iyera kandi ihawe umugisha yambikwa umwambaro wa cyami, ndetse Arikiyepisikopi wa Canterbury amwambika ikamba mu mutwe. 

Uyu mwami yambitswe ikamba nyuma y’amezi umunani yari ashize ari ku ngoma yagiyeho nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth wari umaze kugira imyaka 96. 

Amafoto y’umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE