Abarokokeye muri ASSOPTHE basabwe gusobanurira abato ibyabaye

Abahinzi bo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi, (ASSOPTHE) ikorera mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, basabwe kudaheranwa n’agahinda no gusobanurira abana amateka y’ibyabaye.
Igikorwa cyo kwibuka Abahinzi n’Abakozi ba ASSOPTHE bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’imiryango y’abazize Jenoside, abahinzi b’icyayi n’izindi nzego zitandukanye, ku wa Gatanu taliki 05 Gicurasi 2023.
Murebwayire Alphonsine, Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu (IBUKA) agaragaza ko abibukwa bari abahinzi, agashimira ASSOPTHE gahunda nziza igira mu kwibuka abari abahinzi n’abakozi.
Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo.
Yagize ati: “Ababyeyi turabasaba konsa abana urukundo, mukabonsa gukunda igihugu mubasobanurira ibyabaye. Ibyo bizadufasha guhangana n’abagoreka amateka ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Yibutsa ko iyo wibuka uwawe, aba ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bityo bakazirikana abishwe.
Ahitwaga muri Segiteri Mbogo, Murebwayire avuga ko ari ho hageragerejwe Jenoside.
Avuga ko mbere ya Jenoside mu yahoze ari Komini Cyungo, mu kwezi kwa Gashyantare 1992, Abatutsi bishwe ariko umwaka wa 1994 ukaza urimbura icyitwa Umututsi.

Umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo uzirikana abatarahigwaga bagize umutima wo guhisha Abatutsi bahigwaga.
Murebwayire, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rulindo, ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba abarokotse kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mukanyarwaya Donatha, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru agaragaza ko ubukungu nibutera imbere, abarokotse baziyubaka.
Ati: “Icyo dusabwa ni ugukunda umurimo ariko tugatera intambwe mu y’abavandimwe bacu bari abahinzi bityo ntiduheranwe n’agahinda”.
Rushigajiki Cyprien, Umuyobozi wa ASSOPTHE, avuga ko abari abahinzi n’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibukirwa kuri byinshi.
Ubuyobozi bwa Koperative y’abahinzi b’icyayi bushimangira ko muri Koperative bifuza guhinduka, bakagira ubumuntu.
Rushigajiki yagaragaje ko igituma umuntu aba umuntu atari ugutura mu mitamenwa, warize, kugira inshuti utazi amazina cyangwa guhembwa amafaranga menshi ahubwo ngo kuba umuntu ni ukuba umuntu nyamuntu.
Ati: “Kuba umuntu nyamuntu ni ukumva abandi ukabatega amatwi kandi ukagira icyo utanga”.
Yasabye abahinzi b’icyayi ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Mu kiganiro cyatanzwe na Umutesi Adeline, yagarutse ku mateka meza n’amabi yaranze u Rwanda.
Yagaragaje ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari babanye neza kandi bakitangira igihugu kimwe byaba ngombwa bakahasiga ubuzima.
Ubutegetsi bwa gikoloni bwihutiye gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bityo buhimba amoko.

Agaragaza ko mu 1962 hishwe Abatutsi basaga 2,000 muri Byumba.
Muri uwo mwaka kandi, hishwe Abatutsi basaga 20,000 muri Gikongoro, amahanga atangira kwandika ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.
Muri iki kiganiro yavuze ko mu 1973 Abatutsi birukanywe mu gihugu ndetse abari mu mashuri na bo batangira kuyirukanwamo.
Mu buhamya bwa Katabarwa John warokokeye mu yahoze ari Komini Nyamugari avuga ko Abatutsi bahuye n’akaga gakomeye. Ahamya ko abatarivanze mu bwicanyi babahishaga.
Abahungiye mu bice Inkotanyi zafashe, bageze kwa Minisitiri Casmir bahahurira n’igitero cy’abicanyi ariko barakirokoka.
Abarokotse bose icyo bahuriraho ni uko bageze aho Inkotanyi ziri bakakirwa neza bakongera kugira ubuzima.

Bavuga ko kugeza ubu ntawukibazwa ubwoko aho agiye hose, bagashima Leta y’ubumwe yagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubumwe n’Ubwiyunge muri ASSOPTHE
Katabarwa John yabwiye Imvaho Nshya ko Se na Sewabo bari abakozi ba ASSOPTHE ariko abicanyi babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko ababyeyi be bari babanye neza n’ubuyobozi bwa Koperative nyuma bakicwa, akaba ari ikintu abibukiraho.
Kuri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge Katabarwa avuga ko Koperative yita ku bana bakomoka ku babyeyi bari abahinzi n’abakozi, bityo abahinzi batahigwaga kugeza ubu bakaba babanye neza n’abarokotse Jenoside.
Mukantabana Dorothée, Perezida w’abahinzi b’icyayi, ASSOPTHE, yabwiye Imvaho Nshya ko bibuka abahinzi n’abakozi bishwe muri Jenoside kugira ngo basubizwe agaciro bambuwe n’abicanyi.
Ahamya ko bari mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Muri rusange mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge navuga ko ubumwe buhari cyane ko usanga abahinzi dushyira hamwe ndetse n’abakozi kugira ngo ubufatanye ari bwo buturanga bityo duharanire kongera umusaruro w’icyayi ndetse n’ubuso”.
Rushigajiki Cyprien, Umuyobozi wa ASSOPTHE, avuga ko igihe cyose bashishikariza abahinzi ko bagomba gushyira hamwe.
Bibutsa abakozi za kirazira no kubereka ko bwakiye gutekereza kure bakareka ibyo bapfa ahubwo barebe ko buri wese akeneye ku wundi.






