Kigali: Hibutswe abakoreraga OCIR-Thé na OCIR-Café bazize Jenoside

Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) bibutse abari abakozi b’ibigo byari bishinzwe guteza imbere ikawa n’icyayi ( OCIR-Thé na OCIR-Café) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazirikana gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abakoreraga biriya bigo byahujwe muri 2010 bikaba NAEB, cyaranzwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso kiriho amazina y’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo mu Karere ka Kicukiro no gusura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Bizimana Claude Umuyobozi Mukuru wa NAEB, yavuze ko kwibuka ari kimwe mu bikorwa bigomba guhora bibafasha kuzirikana ububi bwa Jenoside bikaba n’umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside bambuwe ubwo bicwaga.
Ati: “Igikorwa cyo kwibuka gikwiye kudufasha kongera gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse n’ipfobya ryayo mu buryo bwose kandi aho ari ho hose”.
Yakomeje agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyatwaye abantu gusa ahubwo yanangije byinshi muri iki Gihugu cyacu; yangiza ibyubatswe ariko inajanjagura imitima y’abayirokotse, abenshi ibikomere biracyari bibisi. Kwibuka bikwiye gutuma twibuka umukoro wo kuba hafi y’abayirokotse kandi tukabafasha mu buryo bushobotse kugira ngo tugere ku bikorwa imiryango yabo yazimye yumvaga yakora kugira ngo yubake iki gihugu cyacu”.
Prof Masabo François watanze ikiganiro kijyanye no kwibuka, yavuze ko icyaha cya Jenoside gishingiye ku mugambi utegurwa igihe kirekire mu buryo bwinshi butandukanye wo kwica abantu ukurikije icyo bari cyo.
Yagarutse by’umwihariko ku mateka yaranze OCIR-The na OCIR-Café, avuga ko muri ibi bigo habayemo ibikorwa bibi by’iyicarubozo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mbere yaho byabanjirijwe no gutoteza Abatutsi.
Yakomeje agira ati: “Mu gihe cyo kubohoza Igihugu, gutoteza noneho byabaye ku buryo bugaragara, muri icyo gihe cy’urugamba ni bwo batangiye gutegura Jenoside ku buryo bugaragara”.
Prof Masabo yongeyeho ko icyo gihe biriya bigo byari bifite abakozi benshi, uwari ukuriye Interahamwe yazanye lisiti y’abantu bagera kuri 30 abasabira ikiruhuko cy’ukwezi cy’uko barwaye kandi nyamara batarwaye kwari ukugira ngo bajye i Gako mu Bugesera kwiga imbunda no kwicisha intwaro gakondo.
Mu 1993 ni bwo batangiye kubwira Abatutsi ko bazabica. Ati: “Mu ntangiriro za 1994 mu kwezi kwa mbere batangira kubona abakozi bafite imipanga mu biro”.
Yasobanuye ko muri ibi bigo ndetse no mu nganda zabyo zari hirya no hino mu Gihugu harimo Interahamwe nyinshi, hateguriwe ibikorwa bibi byo gukora Jenoside, aho zanitorezaga mu mirima y’icyayi.
Nk’uko yabigarutseho, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abari muri biriya bigo baragoswe ku buryo gusohoka byari biruhije. Ibitero byabasangaga mu ngo kuko muri ibyo bihe ibigo byinshi byubakiraga amacumbi abakozi babyo.
Prof Masabo yavuze ko ku itariki ya 14 Mata 1994 ari bwo Abatutsi bamwe bishwe abandi babapakira mu modoka babajyana mu irimbi ryo mu Gatenga ahari icyobo kinini bateguye cyo kuzabajugunyamo.
Dusabe Yvette umwana w’umwe mu bakoreraga OCIR yatanze ubuhamya ku mateka ashaririye banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; aho yabonye ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bicwa. Yari afite imyaka 8. Ati: “ Nari muto ariko numvise ibyo ntagombaga kumva nabonye ibyo ntagombaga kubona”.
Ashima Inkotanyi zabohoye Igihugu, amahoro akagaruka, ubu bakaba barabashije kwiga kandi bakomeje urugendo rwo kwiyubaka “.
Ndagijimana Laurent waje ahagarariye umuryango Ibuka, na we yashimangiye ko mu nganda za biriya bigo Jenoside yakoranywe ubukana; yayobowe n’abayobozi b’inganda ikorwa n’abakozi bazo.
Ati: “Ni hake cyane uzasanga baremereye abo hanze ngo baze babafashe. Abakozi benshi bishwe na bagenzi babo, ni ikibazo kigoye kucyumva kuko ku birebana n’umurimo ntibigeze bibaza ngo ese nitubica ibyo bakoraga bizakorwa na nde? Ku birebana n’ubumuntu nta n’umwe wagize uwo yahisha nibura.
Muzi ububasha bw’ubuyobozi bw’inganda n’uyu munsi ntawavuze ati nimusigeho, ahubwo bose baranzwe no gushishikariza no gutinyura abicaga babagenera ibihembo, imyanya n’ubutunzi bw’abo bishe”.
Ndagijimana yakanguriye abakozi ba NAEB kujya bazirikana ko mu buzima busanzwe nta nshuti ibarutira uwo basangiye akazi.
Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, abakozi bakoreraga OCIR(Office des Cultures Industrielles du Rwanda)-The na OCIR-Café bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyakana barenga 330.






