FPR- Ikotanyi yihanganishije imiryango y’abantu 130 bishwe n’ibiza

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango FPR- Inkotanyi wihanganishije ndetse unifatanya mu kababaro n’abantu bose n’imiryango yabo bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshii yaguye mu ijoro ryo rishyira ku wa Gatatu raliki ya 3 Gicurasi.

Mu  ibaruwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars yandikiye abayobozi bawo mu Turere twose,  yagaragaje ko bashimira Umuyobozi Mukuru akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare rwe bwite mu kwihanganisha no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibi biza. 

Ibaruwa ikomeza igira iti: “Umuryango FPR- Inkotanyi urashimira inzego zawo zose n’inzego za Leta n’Abanyarwanda bose, ku ruhare rukomeye rwagaragajwe mu guhangana n’ingaruka z’ibi bihe bikomeye.”

Umuryango FPR- Inkotanyi urashimira kandi n’abandi bafatanyabikorwa, amadini, abikorera n’abandi bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Ubunyamabanga Bukuru bukomeza busaba inzego zawo mu Turere twibasiwe n’ibiza gukomeza gufatanya n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kwegera no gufata mu mugongo buri wese wagizweho ingaruka n’ibiza, no gufata ingamba zo gukumira icyabiteza cyose, muri iki gihe no mu gihe kizaza. 

Umuryango FPR- Inkotanyi urasaba Inzego zawo gukurikirana ko imyanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zigamije gukemura ibibazo by’ibiza ishyirwa mu bikorwa, kandi Abanyamuryango bakabigiramo uruhare rw’ibanze bafatanyije n’abandi baturage. 

Urasaba kandi gukomeza kwegeranya no gusangira n’abandi amakuru ajyanye n’ibiza no gushakira ibisubizo birambye ingaruka zabyo. 

Abanyamuryango by’umwihariko basabwe gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abacumbikiwe na bagenzi babo, mu mashuri n’amavuriro kandi hagomba gukoreshwa icyo hagenewe, kureba ko inkunga igera ku bayikeneye, gukurikirana ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe ku bagezweho n’ingaruka.

Basabwe nanone kwirinda gushaka ibisubizo byihuse byatuma havuka ibindi bibazo bigasaba imbaraga nyinshi zo kubikemura mu bihe biri imbere.

Uretse ababuze ubuzima, iyi mvura yasenye ibikorwa remezo bitandukanye ndetse yangiza inzu zirenga 5000, n’abantu 77 bakaba barakomeretse.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE