Perezida Kagame yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles III

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i London mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa Gatatu. 

Uyu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu taliki 6 Gicurasi, nyuma y’amezi umunani agiye ku ngoma nyuma y’aho Umwamikazi Elizabeth wa II atanze muri Nzeri umwaka ushize. 

Ni umuhango witezweho kuyoborwa n’Arikiyepisikopi w’Itorero rya Centerbury, uzabera i Westminster Abbey ahasanzwe habera iyimikwa ry’abami kuva mu 1066.

Umwami Charles wa III w’imyaka 74 y’amavuko, azambikwa ikamba rya zahabu ryacuzwe mu 1661 imbere y’abashyitsi barenga 2,200 batumiwe barimo na Perezida Kagame. 

Biteganyijwe ko Perezida Kagame atangirira uruzinduko ku guhura na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, aho baganira ku butwererane bw’Ubwami bw’u Bwongereza n’u Rwanda.

Iyimikwa ry’Umwami Charles wa III rije nyuma y’imyaka 70 habaye umuhango wo kwambika ikamba nyina Elizabeth wa II wari ufite imyaka 25, mu muhango wabaye taliki ya 2 Kamena 1953.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE