Mu gihe u Rwanda rwamaze imyaka myinshi rudafite ubushobozi buhagije bwo gutwara imizigo mu ndege, ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwa bamwe mu bashoramari boherezaga ibicuruzwa byabo mu mahanga, ibisubizo birambye bikomeje kwisukiranya.
Ku wa Gatatu taliki 3 Gicurasi, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangije ubufatanye n’Isosiyete y’Igihugu cya Qatar (Qatar Airways) bwo kwikorera imizigo ituruka cyangwa yerekeza i Kigali.
Ni serivisi ije yiyongera ku yo RwandAir yatangije mu kuziba icyuho cyari gihari. Ku ikubitiro indege ya Qatar Airways yo mu bwoko bwa Boeing 777x yikorera imizigo, yageze mu Rwanda yikoreye toni 100 hanatangizwa ingendo zayo ku mugaragaro.
Ubu bufatanye bwitezweho kugira Kigali ihuriro ry’Akarere mu bijyanye no gutwara imizigo cyane cyane hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’ibitumizwa mu bice bitandukanye by’Afurika, by’umwihariko muri ibi bihe ibihugu byo ku mugabane bikomeje urugendo rwo gushyira mu bikorwa Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Ubwo bufatanye nanone kandi bwatumye ikigo cya Qatar Airways gishinzwe serivisi (QAS) kibona uburenganzira bwo gutanga ubujyanama bufasha mu iterambere ry’ishami ry’imizigo rya RwandAir, kuri ubu rimaze kugaragaza ubushobozi bwo kurushaho kugaragaza umwihariko muri serivisi zizira amakemwa.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko Ihuriro ry’Imizigo rya Kigali rigiye kwagura amahirwe menshi ku mugabane w’Afurika.
Ati: “Afurika ni urugo rw’ubukungu bw’ubwoko butandukanye, aho ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo bakomeje gushaka abafatanyabikorwa mu guhanga amasoko mashya no kwagura ishoramari ry’imbere mu gihugu. Dufatanyije, twahanze uburyo bushya bwo guhaza isoko ryo muri Afurika ryiyongereye.”
Yakomeje agira ati: “Ubu bufatanye mu by’ukuri burafasha mu bijyanye no kongera ubushobozi, nk’uko mubizi vuba aha twabonye indege yacu y’imizigo, iyi ni inyongera y’ubushobozi dufite ku bantu bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’ababikurayo, twashoboye kugura imyanya muri iyi ndege mwabonye.”
Abohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda n’ababitumizayo bakoresheje indege z’imizigo na bo bavuga ko ibibazo bishingiye ku kohereza hanze imizigo bimaze gushakirwa umuti urambye.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko ubufatanye bwa Qatar n’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere buje ari igisubizo kuri bo kuko bigiye kubafasha kwagura imikorere yabo. Bavuga ko iyi ndege ije yiyongera ku yindi ya RwandAir yaje mu minsi ishize itwara toni 23.
Rwiyemezamirimo Ingabire Claudine Marie Ange yagize ati: “Umuzigo usigaye ugerayo ufite ubuziranenge kandi ku gihe nta bukererwe bukizamo. Mu by’ukuri aho tugeze ni heza, twarasabye baraduha, birimo kugenda neza ubu inshingano zacu ni ukongera ingano y’ibyo twohereza, ndetse n’abandi batekerezaga kohereza ibicuruzwa hanze baza kuko uko tuba benshi ni ko duhaza ibihugu, ni ko twinjiza amadevize mu gihugu, ni ko abahinzi babona amafaranga, ni ko natwe duhanga imirimo no gutanga akazi, igihe ni iki kugira ngo dukanguke dukore kurenza uko twakoraga mbere.”
Nkubito Roger na we yagize ati: “Bizajya bituma ibicruzwa by’Afurika binyura hano mu Rwanda bigatwarwa n’iyi ndege ifite serivisi nziza, Qatar Airways ni iya mbere ku Isi mu bw’ikorezi bw’imizigo n’ubu mu byaje haje toni 100, izo toni 100 ni twe twazipakiye ariko ntabwo zije aha mu Rwanda gusa zije mu bihugu by’Afurika. Ni ibintu byiza kuko rya soko rusange rya Afurika ritangiye kugira icyerekezo.”
Ububiko bukonjesha ibicuruzwa byoherezwa hanze byiganjemo imboga n’imbuto ubu burakora neza kandi ibyo bicuruzwa ntibitindamo kuko hari indege zagenewe gutwara imizigo zibitwara bidatinzemo.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi bw’imizigo muri Qatar Airways Cargo Guillaume Halleux, avuga ko ubufatanye mu by’ubwikorezi bw’imizigo hagati ya Qatar Airways na Rwandair ari amahitamo meza.
Ati: “Qatar Airways ibona inyungu mu bwikorezi bw’imizigo ivuye hirya no hino ku Isi ije muri Kigali n’ahandi, noneho na Rwandair ikabona inyungu zituruka kuri serivisi zitangirwa ku kibuga, iyo indege ihagaze ku kibuga hari ikiguzi bisaba, uko tuza n’imizigo myinshi inshuro nyinshi ni ko RwandAir na yo ibona inyungu nyinshi, icyo ni kimwe ariko ikindi ni uko ubushobozi bwa RwandAir mu bijjyanye n’ubwikorezi yaba ibyinjira mu gihugu cyangwa ibisohoka na bwo bugiye kwiyongera.
Afurika ntabwo ikwiye kuba umugabane wibagiranye mu bijyanye n’ingendo z’indege, Qatar ifite intego zo guhuza Umugabane wa Afurika n’ibindi bice by’isi, inzira nziza yo kubikora ni ugukoresha Kigali.”
Iyi ndege ya Qatar Airways Cargo izajya ikora ingendo zayo mu bihugu 10 byo muri Afurika na Aziya nko mu mijyi ya Johannesburg, Lagos, Lusaka, Brazzaville, Harare, Maputo, Entebbe, Nairobi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, uko isoko ryaguka hazajya hashyirwaho ibindi byerekezo.


