Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda miliyari 275.5 Frw mu mezi 3

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Raporo nshya yatangajwe n’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) yerekana ko mu mezi atatu abanziriza umwaka wa 2023, amabuye y’agaciro yinjije miliyari zisaga 275.5 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni ukuvuga ko amabuye y’agaciro y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga angana n’ibilo 5,925,199 akaba yaragurishijwe miliyoni zisaga 247 z’amadari y’Amerika ku isoko mpuzamanga.

Ubuyobozi bwa RMB butangaza ko amabuye ya Gasegereti yabonetse muri Mutarama ari ibilo 316,093 byagurishijwe amadolari y’Amerika 5,436,480 akaba yarageze ku bilo 320,555 muri Gashyantare byagurishijwe amadolari 5,398,054 na ho muri Werurwe agera ku bilo 213,065 byinjije amadolari 5,903,483. 

Ku birebana na Coltan, hagaragaye ubwiyongere mu madovize u Rwanda rwinjije aho rwagejeje ku bilo 124,514 byagurishijwe amadolari y’Amerika 5,911,646 muri Mutarama, ibilo 138,205 byinjije amadolari 6,985,467 muri Gashyantare, n’ibilo 213,065 byinjije amadolari 11,415,082 muri Werurwe.

Wolfram yabonetse muri Mutarama ni ibilo 129,407 byinjije 1,723,665 muri Mutarama, ibilo 211,449 byinjije amadolari 2,973,988 muri Gashyantare n’ibilo 231,844 byinjije 3,261,757 muri Werurwe. 

Zahabu na yo yabonetse muri Mutarama ni ibilo 870 byinjije miliyoni zisaga 53 z’amadolari y’Amerika muri Mutarama, ibilo 745 byinjije miliyoni zirenga 46 z’amadolari muri Gashyantare n’ibilo 1,465 byinjije miliyoni zisaga 90 z’amadolari muri Werurwe.

Andi mabuye y’agaciro yabonetse ni ibilo 2,545,274 yinjije amadolari y’Amerika asaga miliyoni 5 muri Mutarama, ibilo 500,971 byinjije amadolari arenga ibihumbi 872 muri Gashyantare, n’ibilo bisaga ibihumbi 827 byinjije miliyoni 2 z’amadolari muri Werurwe. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE