Ngororero: Ikiraro gihuza Imirenge 2 cyatwawe n’amazi

Imvura yaraye iguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu igahitana ubuzima bw’abarenga 100, yangije n’ibikorwa remezo byinshi birimo ikiraro cyahuzaga Umurenge wa Kageyo n’uwa Muhororo mu Karere ka Ngororero.
Iki kiraro cyari gifite akamaro gakomeye mu hihahirane bw’Imirenge yombi, cyasenyutse cyose ndetse n’ibyari bicyubatse nitarwa n’umwuzure ku buryo utamenya ko cyigeze kuhaba.
Abaturage ba Kageyo bavuga ko icyo kiraro cyanyuraga hejuru y’umugezi wa Satinsyi kikaba cyacagaho n’abanyeshuri bavaga i Muhororo bagiye kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kamashashi mu Murenge wa Kageyo.
Ubwo mu gitondo cy’uyu munsi abo banyeshuri bazindukaga bizeye kugera ku ishuri hakiri kare basanze ikiraro banyuragaho cyagiye, biba ngombwa ko basubira iwabo hamwe n’abarimu bacumbitse muri icyo gice.
Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko umubare munini w’abarimu ba GS Kamashashi bambukaga icyo kiraro kuko batuye muri uwo Murenge wa Muhororo.

Ati: “Harimo kwibazwa ikiri bukurikireho nyuma y’ibi, abanyeshuri na bo baribaza icyo Akarere kakora, bamwe bati badufasha bidatinze bakaduha inzira yo hejuru yadufasha kuko turi mu mpera zumwaka ntibyadukundira ko twajya ahandi.”
Uretse icyo kiraro, hari inzu nyinshi zatembanywe n’umuvo w’amazi mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Binavugwa ko mu Karere ka Nyabihu, ibiro by’Umurenge wa Shyira ndetse n’Ivuriro ry’Ingoboka rya Shyira byibasiwe n’amazi y’imvura yateje imyuzure muri aka gace, ibikoresho bihangirikira mu buryo bukomeye.




SETURATSINZE EMMANUEL says:
Gicurasi 12, 2023 at 6:17 amIkigo ni GS KAMASHI ntabwo Ari KAMASHASH