Dr. Donald Kaberuka yashimye inama za Perezida Kagame ku bibazo bya Sahel

Umunyarwanda Dr. Donald Kaberuka yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, inama n’ibitekerezo byiza yabahaye ku birebana n’ibisubizo ku bibazo by’Akarere ka Sahel.
Yabigarutseho nyuma y’uko ari umwe mu bagize itsinda ryoherejwe n’Urwego rwigenga rwo hejuru rushinzwe gukurikirana iby’umutekano n’iterambere ry’Akarere ka Sahel, bakiriwe muri Village Urugwiro ku wa Kabiri taliki ya 02 Gicurasi.
Iryo tsinda ryari riyobowe na Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger akaba ari na we Muyobozi Mukuru w’urwo rwego, ryagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri ako Karere n’ibibangamiye iterambere ryako.
Perezida Kagame yasobanuye umuzi w’ibyo bibazo ndetse anatangaza ibishobora kuba ibisubizo kuri ibyo bibazo byazimije umucyo w’ako Karere kigeze kuba isoko y’amahoro n’amahirwe kuri Afurika n’Isi muri rusange.
Dr. Donald Kaberuka yagize ati: “Sahel yamaze igihe kinini ari Akarere k’amahoro n’amahirwe. Mu myaka myinshi ishize kugeza n’uyu munsi aka Karere gakomeje guhura n’ibibazo by’ingutu by’umutekano n’iby’iterambere.”
Yakomeje agira ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku nama zihamye kandi zifatika yaduhaye uyu munsi, mu gihe urwego rwacu rwinjiye mu cyiciro gikomeye cy’imirimo yarwo.”
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Akarere ka Sahel kagizwe n’ibihugu by’Afurika birimo Senegal, Gambia, Mauritania, Guinea, Mali, Burkina Faso, Niger, Chad, Cameroon na Nigeria.
Nka kamwe mu Turere tukiri mu nzira y’amajyambere, Sahel ihura n’imbogamizi zikomeye zirimo ubukene bukabije, inzara z’urudaca, imiyoborere mibi, ibyaha by’ubwoko bunyuranye, ruswa ndetse n’iterabwoba.
Uru rwego rwashyizweho mu Nteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2022, ruhabwa inshingano zirimo gusesengura imiterere y’ibibazo by’umutekano n’ibishingiye ku iterambere mu Karere ka Sahel.
Urwo rwego rwanahawe inshingano zo gushyiraho ingamba zatuma ibyo bibazo byitabwaho n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse hagashakwa ibisubizo bizatuma Akarere gatekana, n’iterambere ryako rigasagamba.
Perezida Kagame umwaka ushize ubwo yasuraga Igihugu cya Mauritania, mbere yo gusoza uruzinduko yasuye Ishuri Rikuru rya gisirikari ryitwa Collège de Défense du G5 Sahel riri i Nouakchott.
Ni ishuri rifite umwihariko wo kuba ryigishirizwamo abasirikari bo ku rwego rw’abofisiye bo mu bihugu byo mu Karere ka Sahel n’abaturutse ahandi.
Iri shuri rya G5 Sahel ryatangiye ku mugaragaro ku wa 16 Gashyantare 2014, rikaba rihuriweho n’ibihugu bitanu byo muri Sahel, ari byo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger.
Agace ka Sahel kazahajwe n’ibitero by’urudaca by’iterabwoba, birimo ibiganwa n’intagondwa za Boko Haram, Leta ya Kiyisilamu n’indi mitwe y’iterabwoba, bikajyana n’imiyoborere mibi ihinduka intandaro y’intambara z’urudaca mu bihu hi bimwe na bimwe bigize ako Karere.