Intumwa za Malta na Repubulika ya Czech mu ruzinduko mu Rwanda

U Rwanda rwishimiye kwakira ba Minisitiri bo mu bihugu bya Malta na Repubulika ya Czech bitezwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije kuganira ku bisubizo by’bibazo by’Afurika, by’umwihariko ku ntambara yadutse muri Sudani guhera mu kwezi gushize.
Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech Vít Rakušan, yageze i Kigali ku Cyumweru taliki ya 27 Mata mu ruzinduko rw’iminsi 10, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malta Ian Borg azagera mu Rwanda mu minsi ikurikira y’iki cyumweru.
Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda na Repubulika ya Czech byasinye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, amasezerano azwi nka Taxation Avoidance Agreement.
Minisitiri Rakusan yaherekejwe n’Abadogiteri bakora muri Gahunda ya Medevac itanga ibikorwa by’ubutabazi, ndetse n’itsinda ry’abashoramari.
Minisiteri y’Umutekano ya Czech yatangaje ko ingingo nyamukuru zizibandwaho zirebana n’imishinga ya Gahunda ya Medevac n’iya Aid in Place.
Biteganyijwe ko Rakusan n’itsinda rizamuherekeza bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gusozi mu gihe cy’iminsi ibiri, aho bazunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’aho, Rakusan yitezweho kuzahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye Felix.
Nanone kandi, azitabira Inama yiga ku buzima aho azashyira umukono ku masezerano hamwe n’abayobozi b’u Rwanda ku birebana na gahunda ya Medevac.
Muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma ya Czech yemeje gahunda ya Aid in Place yashowemo amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu (CZK) miliyoni 150 uyu mwaka, mu gihe Medevac yashiwemo miliyoni 60 CZK azasaranganywa mu nkunga zizatangwa muri Iraq, Iraq, Jordan, Lebanon, Ghana, Rwanda, Senegal na Zambia.
Medevac ni gahunda imaze imyaka myinshi aho Czech yohereza abaganga mu bice birimo ibibazo, ikanatanga inkunga z’amafaranga n’ibikoresho hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo by’urwego rw’ubuzima.
Muri iyo gahunda kandi hatangwa inkunga zigenewe impunzi, kurinda imipaka no gukumira ubwimukira bunyuranyije n’amategeko.
U Rwanda, Ghana na Senegal biri mu bihugu biteganyirizwa kubona kuri ayo mahirwe, kimwe na Kenya, Libya na Morocco.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malta Ian Brog, na we yemeje ko agiye gusura Ethiopia n’u Rwanda kugira ngo arusheho kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Afurika ku birebana n’intambara yo muri Sudani.

