Ubuyobozi by’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), bamaze kwemeza ko abantu 109 bamaze guhitanwa n’imvura yaraye iguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.
Ni mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis yagiranye n’itangazamakuru, yemeje ko abamaze kumenyekana ko bishwe n’iyi mvura ari 95 mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abo biyongeraho abandi 14 bamwnyekanye ko bazize iyi mvura yaguye ijoro ryose mu Ntara y’Amajyaruguru.
Basabye abaturage ko mu gihe babona hari ibimenyetso byabateza akaga muri iyi mvura irimo kugwa babimenyesha Inzego z’ibanze ku murongo utishyurwa 170.
MINEMA itangaza ko kugeza ubu harimo gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo abari mu kaga bashobore gutabarwa.
Ku rundi ruhande ngo harakorwa ubutabazi bushoboka bitewe n’uko hari inzira zitarikiri nyabagendwa.
Imvura yaraye iguye mu Turere twa Ngororero no mu bice bya Gishwati mu Karere ka Rutsiro hakiyongeraho uduce two mu Ntara y’Amajyaruguru yatumye umugezi wa Sebeya wuzura biteza akaga abatuye hafi yawo.
Hagati aho, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye, imihanda ya Mukamira-Ngororero na Rubavu-Rutsiro itari nyabagendwa by’agateganyo.
Abakoresha iyo mihanda bagiriwe inama yo kunyura ahandi, abapolisi bakaba barimo kubayobora aho bari bunyure.

