Ubuso bwuhirwa Leta yashoyemo miliyari 181.2 Frw bwasanzwemo ibibazo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis, yatangaje ko 71% by’ubuso bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ko bukorerwaho ibikorwa byo kuhirwa basanze bidakorwa, nyuma yo gusura hegitari 18,000 muri hegitari 68,000 zatanzwe n’icyo kigo ko zuhirwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Gicurasi, ubwo yagezaga ku bagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Kamuhire yagize ati: “Leta yashoye miliyari 181.2 z’amafaranga muri gahunda yo kuhira, intego yari ukongera ubuso bwo kuhira bukava kuri hegitari 48,500 mu mwaka wa 2017, bukagera kuri hegitari 102,000 mu mwaka wa 2024 nk’uko biteganywa muri NST1. Raporo ya RAB ntiyizewe kuko ubuso bwuhirwa bagaragaza ari 68,000 ariko  ubwo twajyaga gusura ubuso bwuhirwa twasuye hegitari 18,000 dusanga 71% by’ahasuwe hatuhirwa.”

Yanagaragaje kandi ko hegitari 4,200 zanditse muri raporo ya RAB zidahari, naho kuri site z’igerageza hagaragaye ikinyuranyo cya hegitari 1,400 hagati ya raporo zituruka mu Turere 12 na raporo ya RAB.

Umubare wo gusarura na wo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze warongerewe, aho umusaruro w’ibigori wazamuwe ku kigero cya 643%, na ho uw’umuceri uzakamurwa ku kigero kingana na 199%. 

Yakomeje agira ati: “Ibi twabibonye muri Nasho ya mbere, muri Rurambi, Gashora, Base ya mbere na Base ya kabiri.”

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG)  rwasabye RAB gusubira mu bikubiye muri raporo ndetse no kugenzura neza imibare ishyiramo. 

Kamuhire Alexis yagaragaje kandi ko uyu mwaka bongereye ingufu mu bugenzuzi bukumira bwatangiye no gutanga umusaruro.  

Yavuze ko ubwo bugenzuzi bwagaragaje miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda ashobora kugaruzwa arimo  ayishyuwe n’inzego n’andi yashyizwe mu masezerano bidakwiye.  

Inzego zagaragayemo ibyo bibnazo barimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA), Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)

Kamuhire yakomeje agira ati: “Ibibazo bikubiye muri ayo masezerano harimo kubara imirimo kabiri, no guhemba guhendwa bikabije n’imirimo yishyuzwa kandi itarakozwe; ariko inzego twaganiriye na zo bireba zatwemereye ko ayo mafaranga zigiye kuyagaruza.”

Yavuze ko amafaranga yagaragaye ko yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa bidakurikije amategeko, ayanyerejwe cyangwa yasesaguwe abarirwa muri miliyari 6 na miliyoni 406.4 zx’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga ngo yikubye kabiri ugereranyije n’umwaka ushize kuko yari miliyari eshatu na miliyari 200.

“[…] Twakurikiranye amafaranga angana na miliyari ebyiri na miliyonin 400 twerekanye mu myaka y’igenzura yabanje, dusanga amwe ataragaruka. Uyu mwaka twasanze inzego zaragaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 178 na ho angana na miliyari 2 na miliyoni 200 ntabwo aragaruzwa.”

Uyu mwaka igipimo cy’amafaranga yakoreshejwe na Leta yagenzuwe cyarazamutse, kiva kuri 91.1% mu mwaka ushize kigera kuri 95% muri uyu mwaka. 

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2022, amafaranga yose leta yakoresheje ni Miliyari 4,604, muri aya Urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta(OAG) rwakoreye igenzura imikoreshereze y’amafaranga miliyari 4,368. 

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko gutoranya ibikorwa bikorerwa igenzura byagiye bishingira kuri gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, uburezi, ibikorwaremezo, n’imibereho myiza y’abaturage.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE