Imari ya Leta ingana na miliyari 4,368 Frw yakorewe ubugenzuzi mu 2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko igipimo cy’amafaranga yakoreshejwe na Leta yagenzuwe cyarazamutse, kiva kuri 91.1% mu mwaka wa 2020/2021 kigera kuri 95% mu mwaka wa 2021/2022. 

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022, amafaranga yose Leta yakoresheje ni Miliyari 4,604 z’amafaranga y’u Rwanda, muri aya Urwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) rwakoreye igenzura imikoreshereze y’amafaranga miliyari 4,368. 

Kamuhire yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Gicurasi, 2023, mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko asobanura iyo raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022. 

Iyi raporo yatangarijwe imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati: “Uyu mwaka twakoze igenzura mu nzego za Leta 221 (ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’ubw’iyubahirizwa ry’amategeko), ugereranije n’inzego za leta 210 twakoreye igenzura mu mwaka ushize. 

Twakoze kandi ubugenzuzi 14 bwimbitse, ubugenzuzi 6 ku ikoranabuhanga, n’ubugenzuzi 12 bwihariye. Gutoranya ibikorwa bikorerwa igenzura byagiye bishingira kuri gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, uburezi, ibikorwaremezo, n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ugereranyije n’umwaka ushize, biragaragara ko hari impinduka nziza ku musaruro uva mu bugenzuzi bukorwa ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagize ati: “68% by’inzego twakoreye ubugenzuzi zabonye raporo ya Ntamakemwa mu byerekeye imikoreshereze y’imari, izindi 61% zibona Ntamakemwa mu iyubahirizwa ry’amategeko, naho 53% zibona Ntamakemwa mu kubyaza umusaruro amafaranga yashowe. Ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ryarazamutse rigera kuri 57% rivuye kuri 48% mu mwaka ushize.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Meta yagaragaje ko nubwo habayeho izi mpinduka nziza,  Amafaranga yasohotse mu buryo budakurikije amategeko yazamutse ava kuri miliyari 3.2 mu mwaka ushize agera kuri miliyari 6.45 muri uyu mwaka. 

Yongeho ati: “Abafite imicungire y’imari mu nshingano barasabwa gushyiraho ingamba zose zishoboka hagakumirwa amakosa nk’ayo.”

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ruzakomeza gukora igenzura ku ikoreshwa ry’imari mu nzego za Leta hagamijwe ko umutungo n’imari bya Leta bikoreshwa mu bikorwa byatoranyijwe kandi bizamura imibereho myiza y’umuturage. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE